Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, yanzuye ko ubujurire bw’Uruganda rw’Itabi rwa Rwigara Assinapol ruregamo ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) n’umuhesha w’inkiko w’umwuga, Me Habimana Vedaste kurutereza imitungo mu cyamunara mu buryo ruvuga ko butubahirije amategeko, nta shingiro bufite. Umuyobozi warwo Rwigara Anne avuga ko atanyuzwe n’uyu mwanzuro.
Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, yibukije ko Me Rwagatare wunganira uru ruganda PTC (Premier Tobacco Campany Ltd) yajuriye ku mpamvu ebyiri.
Me Rwagatare avuga ko amategeko agenga ifatirabwishyu atubahirijwe ndetse n’amategeko agenga cyamunara nyirizina ngo yahonyanzwe. Mu minota nk’itanu umucamanza yanzuye ko ikirego cy’uruganda rw’itabi kidafite ishingiro bityo ko rutsindwa.
Umucamanza yavuze ko igihembo cy’abanyamategeko bahagarariye abaregwa basabaga kidakwiye ndetse ko icyemezo cy’umucamanza wa mbere kigomba guhama uko kiri. Ni ingingo yatangaje mu rukiko Mukangemanyi Adeline, umugore wa Rwigara, wapfuye mu mwaka wa 2015.
Hanze y’urukiko, umukobwa wa Rwigara, Uwamahoro Anne ari na we muyobozi w’uru ruganda, aganira na VOA yavuze ko icyemezo batacyakiriye neza. Ati “Icyemezo ntabwo tucyakiriye neza, ni ugukomeza nyine kugaragaza ko nta butabera buri mu gihugu cyacu. Ntabwo nzi neza icyo nagusubiza ariko birababaje kubona cyamunara nkiriya iba ibintu bikanyagwa ku manywa y’ihangu, abacamanza bagatinyuka kuvuga ko byakozwe bikurikije amategeko. Ku bwe avuga ko hakiri urugendo rurerure mu rwego rw’ubucamanza.
Iyi cyamunara itavugwaho rumwe ni iya ‘Fonds de Commerce’ yabaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi 2018, yagurishijwemo imitungo irimo ifatika n’idafatika kugera ku izina ryarwo. Iyi cyamunara yavuyemo Miliyoni 75 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’uru ruganda rw’itabi buvuga ko yakozwe hatisunzwe amategeko ndetse ba nyiri imitungo ngo ntibamenyeshwa igihe n’aho cyamunara yagomba kubera.
Uwunganira abo kwa Rwigara avuga ko uwatsindiye cyamunara ya mbere yagurishije imashini z’uruganda ari na we watsindiye cyamunara ya Fonds de commerce, ibintu bo babona ari nko gufata imitungo bakayitanga nta piganwa.
Ikindi batavugaho rumwe ni amafaranga yavuye muri iyi cyamunara, aho ba nyirarwo bavuga ko batiyumvisha ukuntu uruganda rwasoraga Miliyoni 300 z’amafaranga, rwagurishwa miliyoni 75 z’amafaranga, bagasanga harabayeho iteshagaciro ku bushake.
Muri Gashyantare uyu mwaka, umucamanza wa mbere mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru, yanzuye ko iyi cyamunara ya Fonds de commerce yakozwe mu buryo bwubahirije amategeko.
Dore inkuru bifitanye isano: KANDA HANO UYISOME
RRA yishyuza uruganda rw’itabi (Premier Tobacco Campany Ltd) rwa Rwigara asaga miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, z’umusore. Ni umusoro umuryango wa Rwigara utemera ahubwo ushimangira ko wawugeretsweho ku mpamvu bise iza politiki.


