Uburengerazuba: Guverineri Munyantwali arizeza imikoranire inoze n'itangazamakuru

Sangiza iyi nkuru

Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Munyantwali  Alphonse avuga ko mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ibibera mu Ntara ayoboye,we n’abandi bakorana barimo na ba Meya b’uturere twose tugize iyi ntara bihaye gahunda yo gukorana neza n’itangazamakuru.

Ni bimwe mu byo uyu muyobozi yabwiye abanyamakuru b’ibitangazamaukuru bitandukanye bikorera muri iyi Ntara mu kiganiro  bagiranye, aho bamwe mu banyamakuru bagaragazaga impungenge ko hari igihe kubona amakuru bigorana,aho haba hari nk’inkuru yihutirwa cyangwa ikomeye umunyamakuru runaka aba ashaka gukora umuyobozi wese ahamagaye akavuga ko ari mu nama,abandi kwitaba bikagorana n’ubutumwa bugufi bahawe ntibabusubize.

Ibi ngo bibangamira cyane umunyamakuru mu kazi ke,kuko nk’iyo uhamagaye umuyobozi akakujyana ku wundi ngo ba ari we ubaza,undi na we akavuga ko ayo makuru atarayamenya neza cyangwa ari mu nama,yamuha n’umwanya  bari bwongere kuvugana ntawubahirize,hakaba na bamwe mu bayobozi babwira abanyamakuru ko amakuru bayahaye bagenzi babo bahamagaye kare ngo ni babe ari bo bayabaza kandi bakorera ibitangazamakuru bitandukanye,ugasanga ari bimwe mu byonona imikoranire myiza,biba bikwiye guhinduka.

Umwe mu banyamakuru yagize ati “Dufite ikibazo kijyanye no kubona amakuru kuko hari igihe kuyabona bitugora cyane,cyane cyane nk’iyo habaye ikibazo gikomeye,ugahamagara  umuyobozi w’akarere  akakubwira ko ayo makuru atarayamenya,wabaza uw’umurenge ati’baza Meya’ cyangwa  ati’nayahaye mugenzi wawe wampamagaye mbere ba ari we ubaza,n’ibindi nk’ibyo bikabangamira umunyamakuru kugera ku nkuru mu buryo bworoshye,ugasanga habaye ho kugonganisha inzego natwe bikatubangamira.’’

Kuri iki kibazo,kimwe n’ibijyanye na bamwe mu bayobozi b’uturere batajya bagira umwanya wo kugirana ibiganiro n’abanyamakuru ngo bagire ibyo basobanura bireba abaturage bayoboye,Guverineri Munyantwali yavuze ko bitagakwiye ko umunyamakuru abura umuha amakuru kandi abayobozi bahari, hakaba haranashyizwe ho ku rwego rw’intara umuvugizi wayo,ariko bitabujije ko ushaka kwibariza Guverineri cyangwa undi muyobozi wese ku rwego rwe yamubona.

Ati  “Muri abafatanyabikorwa bakomeye dukwiye gukorana na bo neza cyane kuko hari byinshi muba muzi nk’abahora mu baturage twe dushobora kuba tutazi, hari n’ibitekerezo twakungurana mu iterambere ry’iyi ntara, nkumva nta mpamvu yo kugorwa no kubona amakuru kandi abayatanga baba bahari.’’

Avuga ko aho batabikoraga neza bagiye kwikosora kandi ko nta Meya cyangwa umuyobozi wundi muri iyi ntara ukwiye kujya iruhande rw’uwo murongo, gusa abanyamakuru na bo bagasabwa kwihangana igihe nk’umuyobozi hari ibindi ari mo,ariko igihe bahanye wa muyobozi na we akacyubahiriza,umunyamakuru akagera ku nkuru ye nta mbogamizi.

Ibi uyu muyobozi abivuze mu gihe mu mpera z’umwaka wa 2017 no mu ntangiriro z’uwa 2018,mu karere ka Rusizi humvikanye uwari Meya wako Harelimana Frédéric  abuza abaturage gukorana n’itangazamakuru, bikaba byaramaganwe n’abaturage ,abanyamakuru ubwabo ndetse n’abayobozi b’inzego zitandukanye,imigirire nk’iyo Guverineri Munyantwali akavuga ko idakwiye,cyane cyane ko abanyamakuru n’abayobozi bose ari iterambere n’imibereho myiza y’umuturage baba baharanira.

Intara y’uburengerazuba igizwe n’uturere 7,abayobozi batwo na bo bari muri iki kiganiro,bakaba bariyemeje guhura kenshi n’abanyamakuru bakaganira ku iterambere ry’umuturage n’ibikimuzitira,cyane cyane ko iyi ntara ifite byinshi byayiteza imbere nk’ikiyaga cya kivu, ubuhinzi bw’icyayi,kawa,ibirayi n’ibindi byakabaye imbarutso y’imibereho myiza,nyamara ari yo usanga mo uturere twazahajwe n’imirire mibi no kugwingira kw’abana,irimo  n’akarere ka Nyamasheke kugeza ubu gakennye cyane mu gihugu,aho ngo abagera kuri 69% bako batagira n’urwara rwo kwishima.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *