Gatsibo: Umugabo yatawe muri yombi ashinjwa kwiba ihene 30

Sangiza iyi nkuru

Polisi mu Karere ka gatsibo yataye muri yombi umugabo w’imyaka 31 ukurikiranweho kwiba ihene 30. Uyu witwa Emmanuel Ntirenganya watawe muri yombi kuwa 31 Werurwe, kuri ubu afungiye kuri station ya polisi ya Rwimbogo.

Umuvugizi wa polisi mu burasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana yemeje aya makuru, avuga ko ukekwa yafashwe nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage.

Yasobanuye ko umwe mu baturage bibwe witwa Fred Asiimwe, utuye mu Murenge wa Rwimbogo, mu Kagali ka Nyamatete, yamenyesheje abayobozi b’ibanze ko ihene ze zabuze, babimenyesha polisi nayo itangira gushakisha.

Bikaba bivugwa ko ukekwa yasanze ihene zirisha mu gihuru kiri hafi aho mu Mudugudu wa Rwimanzi, yarangiza akazishorera.

Abapolisi bakurikiye amakuru bahawe n’abaturage bajya mu rugo rw’ukekwa, aho uwari wibwe yabashije kumenya ihene ze zari zibwe nk’uko CIP Twizeyimana akomeza avuga.

Kuba izo hene ari iza Asiimwe byaje kwemezwa n’abayobozi b’ibanze ndetse n’abaturanyi be.

Ukekwa akaba ashobora guhanishwa ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe icyaha cy’ubujura ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe kandi kitarengeje imyaka 2, ndetse agatanga amande Atari munsi ya miliyoni y’amanyarwanda kandi atarengeje miliyoni 2, kongeraho imirimo ifitiye igihugu akamaro mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe muri ibi bihano.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *