RDC: Monusco yiyemeje guhashya burundu inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Monusco) nyuma yo kongererwa igihe cyo kuba ziri kuri ubu butaka, zitangaza ko zigiye guhangana n’umutwe wa ADF, ukomoka muri Uganda.

Umuyobozi w’izi ngabo za Monusco, Gen. Patrick Dube, yemeje kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2019, ubwo yagiranaga inama n’umuyobozi wungirije ushinzwe ibitero n’inyigisho mu gisirikare cya Congo(FARDC), Gén. Gabriel Amisi, ko mu bufatanye babwo bagiye kuvanaho ADF.

Yagize ati “Ibiganiro byacu na jenerali Amisi, ni ukumugaragariza akazi dufite hano ndetse n’agace tuzakoreramo. Namubwiye ku by’ibitero twagiye duhuriramo na FARDC ndetse n’imyanzuro ku kongerera Monusco igihe, ku bw’ibyo namubwiye ko akazi gakomeje kuko ADF irimo gukora kandi iteye inkeke abaturage”.

Akomeza avuga ko kuva ku itariki y’uku kwezi bakomeje ubufatanye na FARDC, babungabunga umutekano mu bikorwa by’amatora ari nako banagaba ibitero ku nyeshyamba za ADF.

NK’uko Radio Okapi ibitangaza, ngo Gén Gabriel Amisi ari muri aka gace ka Beni kuva mu minsi ine ishize aho ari mu bugenzuzi bw’ingabo ndetse anareba uko hategurwa ibitero bigabwa kuri ADF.

Inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda zikaba zimaze imyaka isaga 20 ziba mu mashyamba ya Congo, ndetse zikaba zishinjwa iterabwoba cyane cyane mu gace ka Beni.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *