Nyuma y’uko bimwe mu byamamara birangwa n’udushya twinshi harimo gushyira ubwambure bwabo ku Karubanda, hari n’abandi bagiye bagaragara bakorera imibonano mpuzabitsina mu ruhame, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru therichest.
10Drew Barrymore na Fabrizio Moretti

Ibi byamamare ubwo bari mu rugendo i New York mu gihe cyo gufata akaruhoko amasaha ngo yicume, nibwo berekeje mu nzu imwe bajya mu rwogero niko gukoreramo imibonano mpuzabitsina bafatirwamo.
9.Angelina Jolie and Billy Bob Thornton

Uyu mukinnyi wa Film we ubwe yitangarije ko mbere yo gushyingiranwa n’umugabo we bakoreye imibonano mpuzabitsina mu modoka ubwo bari bavuye mu birori bya MTV award, bashiduka bakubiswe amaso na rubanda.
8.Kirsten Dunst and Jake Gyllenhaal

Ibi byamamare byo byitangarije ko mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano wabo bagiye babifashwamo no guterera akabariro mu ruhame, haba mu modoka mu rwogero ndetse no mu mazi.
7.Miley Cyrus and Liam Hemsworth

Miley Cyrus usanzwe arangwa no kugaragaza ubwambure, ahagana muri 2012 nyuma gato yo kumenyana na Liam ngo igihe kimwe ubwo yari yashyushye bidasanzwe yakuyemo umwenda wo hejuru agana mu mazi niko guhamagara uwo mukunzi we amusangamo baryoherwa n’urukundo.
6.Chrissy Teigen and John Legend

Uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake, n’umugore we usanzwe amurika imideri ngo mu gihe bari bari mu rugendo berekeza muri Thailand aho bari bagiye gusura ababyeyi, babangamiwe n’irungu mu ndege barimo niko kureba filme banasangira inzoga birangira bakoze imibonano mpuzabitsina.
5.Will Smith and Jada Pinkett Smith

Ibi byamamare nyuma yo gushyingiranwa mu 1997 bakomeje kubera bagenzi babo intangarugero, nyuma ahana 2010 nibwo babishimangiye ubwo bajyaga mu birori bya Academmy Award bakisanga bakoze imibonano mpuzabitsina mu ruhame binatuma badatambuka ku itapi itukura (Red Carpet).
4.Kourtney Kardashian and Scott Disick

uyu muvandimwe wa Kim Kardashian n’umukunzi we ngo batunguye benshi ubwo bakoreraga imibonano mpuzabitsina mu nzu yakorerwagamo imyitozo ngororamubiri ari nako babafata amashusho.
3.Ralph Fiennes
uyu mugabo yakoze amateka aho yakoranye imibonano mpuzabitsina n’umukobwa ukomoka muri Australia wakoraga mu ndege ubwo yari mu rugendo aho bikingiranaga mu rwogero ariko bikarangira bafashwe, bikurizamo n’uwo mukobwa kwirukanwa.
2.Pete Wentz

Uyu mugabo yatangarije FHM ko yatereye akabariro mu rubyiniro, aho yakoraga nk’umuvanzi w’imiziki (DJ) muri Las Vegas, aho yabikoranye n’umugore yise umunyamahirwe wari wamwishimiye .
1.Chris Brown

Uyu musore ubica bigacika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nawe avugwaho ko yakoreye imibonano mpuzabitsina mu ndege y’abanyaburaya atitaye ku bari bamuhanze amaso, uwo bayikoranye ntiyatangajwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


