U Burundi bwemeye umwanzuro w’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye wo kohereza abapolisi mu Burundi nk’uko minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi yabyemereye Reuters dukesha iyi nkuru kuri uyu wa Gatandatu.
Kuwa gatanu nibwo ibihugu 15 bigize akanama k’Umutekano ka Loni byemeje umwanzuro wari watanzwe n’u Bufaransa busaba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye kohereza abapolisi mu Burundi aho amakimbirane ahari ateye impungenge abatari bacye bakeka ko yavamo n’ubwicayi bushingiye ku moko.
“Uyu mwanzuro wa Loni ntacyo udutwaye kuva uzita kuri buri kintu twakunze kuvuga.” , uwo ni Alain Nyamitwe, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi avugana na Reuters.
Yakomeje avuga ko na mbere bagaragaje aho bahagaze ku kijyanye n’impuguke ariko ntabyo kohereza abashinzwe kubungabunga umutekano mu Burundi.
Leonce Ngendakumana, umwe u batavuga rumwe n’ubutegetsi, we ashinja akanama k’umutekano ka Loni kuba karaaniwe kohereza izi ngabo mpuzamahanga mu Burundi
Yagize ati: “Uwo mwanzuro wa Loni ntacyo utuzaniye. Ntabwo dushaka Abapolisi ba Loni ahubwo abashinzwe kubungabunga umutekano bazabasha kubuza u Burundi kunyerera bwinjira mu yindi ntambara hagati y’abaturage.”
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo bifuza ko hakoherezwa ingabo zo kubungabunga amahoro ngo zambure ibirwanisho imitwe itandukanye yitwaje ibirwanisho harimo n’umutwe w’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi uzwi nk’Imbonerakure nk’uko Ngendakumana yakomeje avuga.
Yongeyeho ko hakenewe ingabo zifite ubushobozi bwo gusubiza ku murongo igisirikare cy’u Burundi, aho ibi yabitangaje ashingiye ku bwicanyi bumaze iminsi bukorewe abasirikare bakuru ndetse n’ikibazo gikomeje gufata intera cy’abasirikare bari guta akazi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



