“ Ntimwibagirwe ko ndi numero 4 mu gisirikare inyuma ya Yoweri Museveni, Salim Saleh na Elly Tumwine ,” ibi ni ibyatangajwe na Ambasaderi Maj. Gen. Matayo Kyaligonza uhagarariye Uganda mu Burundi ariko kuri ubu ukomeje guhakana guhohotera umupolisikazi, Esther Namaganda amusanze mu kazi ke ko gucunga umutekano wo mu muhanda ndetse n’umunyamakuru.
Ni mu kiganiro aherutse guha itangazamakuru kuwa Mbere ushize ashimangira ko ari umuntu usirimutse akibaza impamvu hari abantu biyemeje kumusiga icyasha.
Yasobanuye ubunyangamugayo bwe no kuba ari umudipolomate nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora Uganda kandi ngo bidakwiye kwirengagizwa ashimangira ko ari inzirakarengane.
Yakomeje agira ati: “ Ntabwo ndi imashini ikubita inshyi (Slapping machine). Uyu Kyaligonza akunda gushotorwa buri gihe. Yarwaniye ubwisanzure none nawe arashaka ubwisanzure. Umuntu wazanye amahoro buri wese arimo kwishimira ari gushahurwa. Ntimwibagirwe ko ndi numero ya 4 mu gisirikare inyuma ya Yoweri Museveni, salim Saleh, na Elly Tumwine ”,
Gen. Kyaligonza nawe akaba yarajyanye uyu mupolisikazi n’umunyamakuru mu rukiko abashinja kumusebya.
Mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare nibwo itangazamakuru ryakwirakwije amakuru y’uko Gen Kyaligonza n’abashinzwe kumurinda, L/Cpl Peter Bushindiki na Pte John Robert Okurut, bahohoteye umupolisikazi Sgt Esther Namaganda bamusanze ahitwa Seeta muri Mukono ari mu kazi ke.
Gen. Kyaligonza ati: “ Namaganye igikorwa cyo kunsebya n’ibinyoma byanyanditsweho. Nari mpari kandi nabonye icyabaye. Umugore w’umupolisi wa traffic ni umupolisi utagira ikinyabupfura; kuki yafashe abarinzi banjye ku ikola (collar)….tuzahurira mu rukiko. Agomba kwerekana ko yahohotewe ,”
Kyaligonza yakomeje avuga ko yasabye abanyamategeko be gukurikirana namaganda n’umunyamakuru Peter Otai wa UBC. Uyu munyamakuru nawe bikaba bivugwa ko yakubiswe icyo gihe n’abarinzi ba Kyaligonza.
Uyu munyamakuru akaba asaba Kyaligonza impozamarira ya Miliyoni 500 z’amashilingi kuko yakubiswe ndetse uburenganzira bwe bugahonyorwa nk’uko iyi nkuru dukesha New Vision ikomeza ivuga.
Abanyamategeko ba Kyaligonza nabo ariko bakaba barandikiye abanyamategeko ba Otai basaba impozamarira ya miliyari y’amashilingi n’andi miliyoni 300 yo guhemba abanyamategeko be.
Hagati aho, Urukiko rwa Mukono rukaba rwahamagaje Maj. Gen. (Rtd) Kyaligonza ngo azarwitabe kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha ajye kwisobanura ku byaha ashinjwa.


