Icyegeranyo cyagaragaje ko abapilote ba Boeing 737 Max ya Ethiopian bakoze ibishoboka bikananirana
Icyegeranyo cy’ibanze ku cyateje impanuka y’indege yo mu bwoko bwa Boeing ya kompayi Ethiopian Airlines yakoze impanuka ku itariki ya 10 y’ukwezi gushize kwa gatatu, kivuga ko abapilote bayo “bakomeje” gukurikiza amabwiriza ateganywa na sosiyete Boeing yakoze iyo ndege. Dagmawit Moges, minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu wa Ethiopia, yavuze ko nubwo bwose abo bapilote bakurikije […]
Bobi Wine ntiyemeranya na Besigye wavuze ko nta Demukarasi yakura ku butegetsi Museveni
Umwe mu bagize inteko ishinga amategeko muri Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu muziki,yatangaje kuri uyu wa 4 Mata ko yatunguwe na Col. Dr Kizza Besigye nyuma y’aho atangarije ko kuvana ku butegetsi Museveni biciye muri demukarasi(amatora) bitashoboka. Tariki ya 2 Mata, Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta ya Uganda yatangaje ko […]
2019: Filimi 20 zimaze kwinjiza ari hejuru ya miliyari y’amadolari kugeza ubu.
Uko isi ikataza mu iterambere ni ko n’uruganda rwa filimi rukomeje gutera imbere mu myidagaduro. Umuntu ukina filimi yatungwa na zo, akanabarwa muri bamwe mu baherwe hano ku isi. Muri uyu mwaka wa 2019, hasohotse urutonde rwa filimi zimaze kwinjiza amadolari asaga miliyari. Wowe ukunda kureba filimi, ndakwizeza ko inyinshi uraba warazirebye harimo ‘AVATAR’ iri […]
Ubushyamirane hagati y’ibihugu by’ibihangage bushobora guhungabanya ubukungu bw’isi muri 2019.
Ubucuruzi mpuzamahanga bushobora kuzagabanukaho 2.6% muri uyu mwaka kurusha mu mwaka wa 2018. Ibi byatangajwe n’ umuryango mpuzamahanga wita ku bucuruzi, WTO(World Trade Organization), ku wa 2 Mata 2019 i Geneva mu Busuwisi. Uyu muryango uvuga ko bishobora guterwa n’ubushyamire hagati y’ibihugu by’ibihangange nk’Amerika n’Ubushinwa. Iyi nkuru dukesha The New Vision, ivuga ko WTO yari […]
Mozambique: Umugore yabyariye mu giti cy’umwembe mu gihe cy’umwuzure
Umugore witwa Amelia wo mu gihugu cya Mozambique, yibarukiye mu giti cy’umwembe aho yari yahungiye kubera ikibazo cy’umuyaga n’umwuzure udasanzwe uri muri icyo gihugu aho umaze guhitana abarenga 700. Uyu mubyeyi wibarutse ari mu giti hejuru, yabyaye umwana w’umukobwa ahita amwita Sara. Akaba yamubyaye ari kumwe n’umuhungu we w’imyaka ibiri aho bari bahungiye mu […]
Rusizi: Ubuke bw'amarerero buracyari imbogamizi mu burezi bw'abana bato
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko bugifite ikibazo gikomeye cyane cy’amarerero y’abana bato, aho kugeza ubu ngo ari 132 gusa mu midugudu 596 ikagize kandi buri mudugudu wagombye kurigira, bikaba bikibangamiye uburezi bw’abana bari munsi y’imyaka 5 y’amavuko. Ni bimwe mu byo umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel yavuze ubwo […]
Umufotozi yamaze amasaha abiri arangariye Gasumbashyamba yabyaraga- REBA AMAFOTO
Umufotozi witwa Richard Lane w’imyaka 46 y’amavuko avuga ko yamaze amasaha abiri ahanze amaso kuri Gasumbashyamba (giraffe) yabyaraga. Ni Gasumbashyamba yo muri pariki ya Masai Mara muri Kenya. Richard avuga ko bwari ubwa mbere abonye iyi nyamaswa ibyara. Yagize ati “Yari amahirwe kuri njye ya mbere yo kubona iki gikorwa cy’umwimerere gishamaje”. Nk’uko DM ibitangaza, […]
Umwana w’imyaka icyenda yashyingiranwe n’uw’imyaka itandatu bicaye ku nzoka
Abaturage bo mu cyaro cya Nakapyata mu Karere ka Buyende mu Burasirazuba bwa Uganda bitabiriye ubukwe bw’umwana w’umuhungu w’Imyaka icyenda n’umukobwa w’imyaka itandatu. Aba bana bombi biga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza bakoze ubukwe kuwa Mbere w’iki cyumweru. Bivugwa ko aba bombi bavukanye amenyo abiri. Abaturage bemeza ko aba bana batangiye kurambagizanya ubwo umuhungu […]
Ruhago: Amavubi yasubiye inyuma imyanya itatu ku rutonde rwa FIFA
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ yasubiye inyuma imyanya itatu ku rutonde rusange rusohorwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) , rugaragaza uko ibihugu bikurikiranye ku isi. Kuri uyu wa kane tariki ya 4 Mata 2019, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ryasohoye urutonde rw’uko amakipe y’ibihugu akurikiranye ku isi. U Rwanda rukaba […]
Amerika ihangayikishijwe n’ibisasu bishobora guhanura indege 80 icyarimwe Turikiya igura n’u Burusiya
Visi-Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pence, yaburiye Turukiya ku kugura n’u Burusiya uburyo bw’ubwirinzi bwa misile bwo guhanura indege buzwi nka S-400, Amerika ibona ko bubangamiye indege zayo. Yavuze ko Turukiya “igomba guhitamo” hagati yo kuguma ari umunyamuryango w’umuryango OTAN w’ubwirinzi w’ibihugu by’i Burayi no ku mugabane w’Amerika, cyangwa ikabura ubwo bwirinzi […]
Paris: Komisiyo izafungura inyandiko ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda yateje impaka itaratangazwa
Mu gihe biteganyijwe Komisiyo ishinzwe iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 izatangazwa mu mpera z’iki cyumweru, abayigize batangiye kutavugwaho rumwe n’abanyamateka batangiye kunenga ubwigenge izaba ifite. Impuguke 2 z’Abafaransa ngo zaba zamaze no gushyirwa ku ruhande. Mu gihe biteganyijwe biteganyijwe ko izatangazwa mu mpera z’icyumweru na Perezidansi y’u […]
Habayeho ukurasana mu nkambi y’impunzi muri Tanzania
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 3 Mata 2019, humvikanye urusaku rw’amasasu mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Nduta, muri Tanzania. Aya masasu yatangiye kumvikana ahagana saa tatu z’ijoro (21:00) amara igihe kigera ku minota 40, impunzi z’Abarundi ziyikambitsemo zikaba zitangaza ko zitarasobanukirwa ikiyihishe inyuma. Umwe mu mpunzi aganira na SOS Medias/ Burundi yagize […]
Ntimwibagirwe ko ndi numero 4 mu gisirikare inyuma ya Yoweri Museveni, Salim Saleh…- Gen Kyaligonza
“ Ntimwibagirwe ko ndi numero 4 mu gisirikare inyuma ya Yoweri Museveni, Salim Saleh na Elly Tumwine ,” ibi ni ibyatangajwe na Ambasaderi Maj. Gen. Matayo Kyaligonza uhagarariye Uganda mu Burundi ariko kuri ubu ukomeje guhakana guhohotera umupolisikazi, Esther Namaganda amusanze mu kazi ke ko gucunga umutekano wo mu muhanda ndetse n’umunyamakuru. Ni mu kiganiro […]
Umuvandimwe wa Brig. Abel Kandiho ari mu bashinja Abanyarwanda bakekwaho ubujura bwitwaje imbunda
Umuvandimwe wa Brig. Abel Kandiho, Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda (CMI), Mukama Moses Kandiho ari mu batanga ubuhamya bushinja Abanyarwanda babiri Emmanuel Rwamucyo na Augustin baburanira mu rukiko rwa Gisirikare, Makindye mu Mujyi wa Kampala. Aba bombi batawe muri yombi kuwa 26 Gicurasi mu Mujyi wa Mbarara. Byatangiye aba bagabo baregwa gutunga intwaro mu […]
RDC: Inyeshyamba za ADF zashimuse abasivili 36 nyuma y’igitero kuri FARDC
Sosiyete sivile yo mu Beni muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, iravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ushize abantu babarirwa muri 30 bashimuswe nyuma y’igitero cy’umutwe wa ADF ahitwa Samboko, mu burasirazuba bwa Komini Oicha, yo muri iyi Teritwari ya Beni. “ Hari Saa kumi n’imwe za mugitondo uyu munsi. Icyo twabonye […]
KU MUNSI NK'UYU: Mu 1968, Martin Luther King yaratabarutse.
Mbahaye ikaze mu cyegeranyo gishingiye ku mateka, KU MUNSI NK’UYU. Uyu munsi ni tariki ya 4 Mata. Ese ni iki cyawuranze kuva mu myaka yo ha mbere? 1841: Umukuru wa leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 9, William Henry Harrison yatabarukiye mu ngoro ya White House. 1865: Umukuru wa USA, Abraham Lincoln yarose yapfuye, […]
Umunyamerika yafashwe bugwate muri Uganda
Umugore w’Umunyamerika, Kimberley Sue, hamwe n’umushoferi wari umutwaye, bafashwe bugwate mu ishyamba ryo muri Pariki iri mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Uganda. Abagizi ba nabi babafashe bugwate barasaba ibihumbi 500 by’amadolari ya Amerika ngo babarekure ari bazima. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’igipolisi wungirije cya Uganda, riravuga ko Kimberley Sue Endecott, ufite imyaka 35, na Jean […]
Abanyeshuri bangije ifoto ya Perezida Nkurunziza iri mu gitabo bahawe igihano gikakaye
Ubuyobozi bw’ishuri Ecofo Akamuri ryo mu Ntara ya Kirundo, mu gihugu cy’u Burundi, bwirukanye burundu abanyeshuri batandatu bashinjwe konona ifoto y’umukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza iri mu gitabo bigiragamo. Iki cyaha cyashinjwe abana batandatu, batatu b’abakobwa barafunzwe ndetse bagezwa no mu rukiko baza kurekurwa by’agateganyo, nyuma y’ubusabe bwa benshi barimo n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, yasabaga […]
Ngoma: Abagororwa b'abagore bibasirwa n'ihungabana baterwa no kudasurwa n'imiryango yabo
Bamwe mu bagore bafungiye muri gereza ya Ngoma iherereye mu karere ka Ngoma, Intara y’Uburasirazuba, bavuga ko bahura n’ikibazo cy’ihungabana bitewe no kudasurwa n’imiryango yabo. Ubuyobozi bwa gereza butangaza ko abagore 15% aribo bagerwaho n’imiryango yabo, abandi bakaba basa n’abo yahaye akato bitewe n’ibyaha bafungiye. Gusa ngo bibagiraho ingaruka cyane ku buzima bwabo. Uyu aragira […]
Rubavu: Umushoferi yafashwe agerageza guha ruswa umupolisi
Umushoferi witwa Musafiri Francois w’imyaka 42 yafashwe akekwaho guha ruswa y’amafaranga 10,000frw umupolisi nyuma yo kujya gusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka ye igasanganwa amakosa. Uyu mugabo yafatiwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 02 Mata 2019. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira […]
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 03.04.2019
None ku wa Gatatu, tariki ya 03 Mata 2019, Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 28 Mutarama 2019. 2. Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Amategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abagore n’abakobwa magana atatu na […]