Ubuyobozi bw’ishuri Ecofo Akamuri ryo mu Ntara ya Kirundo, mu gihugu cy’u Burundi, bwirukanye burundu abanyeshuri batandatu bashinjwe konona ifoto y’umukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza iri mu gitabo bigiragamo.
Iki cyaha cyashinjwe abana batandatu, batatu b’abakobwa barafunzwe ndetse bagezwa no mu rukiko baza kurekurwa by’agateganyo, nyuma y’ubusabe bwa benshi barimo n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, yasabaga ko aba bana barekurwa.
Umunyamategeko Prosper Nyanzira wunganira aba bana, yatangarije BBC ko aba bana birukanwe n’ubuyobozi bw’ikigo bubashinja kutita ku bitabo bwabahaye.
Yagize ati “Birukanwe burundu bashinjwa kutita ku bitabo babahaye, iyo wirukanwe burundu ku kigo bivuze ko nta rindi shuri ryakwakira muri uwo mwaka w’amashuri, hose nta na hamwe uba wemerewe gukomeza wiga muri uwo mwaka kabone n’ubwo ryaba ari ishuri ryigenga”.
Yakomeje avuga ko urubanza rw’aba bana rugikomeje, bityo ko mu gihe umwaka w’amashuri uzaba urangiye, bashobora kwemererwa kongera kwiga muri iki kigo cyangwa bagasaba n’ahandi.
Abanyeshuri batatu b’abakobwa bari bafunzwe bashinjwa konona ifoto ya Nkurunziza, bari mu kigero cy’imyaka 15, 16 na 17 y’amavuko, batawe muri yombi babanza gufungirwa muri kasho ya Kirundo nyuma boherezwa muri gereza Nkuru ya Ngozi ku wa 21 Werurwe 2019.
Ku wa 26 Werurwe 2019, nibwo bafunguwe by’agateganyo bitangazwa mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’ubutabera, itangazo rishyirwaho umukono na Minisitiri w’Ubutabera, Kanyana Aimee Laurentine, wanaboneyeho gusaba abakiri bato kwirinda kugwa mu byaha bishobora kubaviramo guhanwa, ndetse anababwira ko umukuru w’igihugu ari umuntu wo kubahwa na buri wese.


