Habayeho ukurasana mu nkambi y’impunzi muri Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 3 Mata 2019, humvikanye urusaku rw’amasasu mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Nduta, muri Tanzania.

Aya masasu yatangiye kumvikana ahagana saa tatu z’ijoro (21:00) amara igihe kigera ku minota 40, impunzi z’Abarundi ziyikambitsemo zikaba zitangaza ko zitarasobanukirwa ikiyihishe inyuma.

Umwe mu mpunzi aganira na SOS Medias/ Burundi yagize ati “Twihinze muri za tente zacu dufite ubwoba. Ntabwo twabashije kumenya icyajyaga mbere, ariko hari amakuru yanyinjiye mu matwi avuga ko ari muri zone ya karindwi, mu Mudugudu wa 11 hagabwe igitero n’abantu bari bitwaje intwaro”.

Iyi zone ya karindwi ngo yegeranye n’ishyamba bivugwa ko ribamo umutwe w’abantu bitwaje intwaro ariko utaramenyekana, ukaba wakozanyijeho n’abarinda inkambi.

Ati “Muri aka gace havugwa umutwe w’abitwaje intwaro, bavuga ikirundi, ntabwo twari twamenya niba aribo acyangwa ari abandi”.

Ibi bibaye nyuma yaho ubuyobozi bw’akarere ka Kibondo iyi nkambi iherereyemo bushyiriyeho amabwiriza yo guhiga bukware Abarundi bahaba batagira ibyangombwa.

Bwashyizeho aya mabwiriza mashya, mu gihe byari binasanzwe bitangazwa ko haba hari Imbonerakure zinjira mu nkambi z’impunzi muri Tanzania gushimutayo abatavuga rumwe na Leta.

Iki gitero kandi kibaye nyuma y’igiherutse kuba mu  gasantere k’ubucuruzi gaherereye muri aka karere ka Kibondo, ngo abantu batandatu barimo abarundi batatu bahaburira ubuzima mu gihe abopolisi b’abofisiye babiri ngo nabo bahakomerekeye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *