Umuvandimwe wa Brig. Abel Kandiho ari mu bashinja Abanyarwanda bakekwaho ubujura bwitwaje imbunda

Sangiza iyi nkuru

Umuvandimwe wa Brig. Abel Kandiho, Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda (CMI), Mukama Moses Kandiho ari mu batanga ubuhamya bushinja Abanyarwanda babiri Emmanuel Rwamucyo na Augustin baburanira mu rukiko rwa Gisirikare, Makindye mu Mujyi wa Kampala.

Aba bombi batawe muri yombi kuwa 26 Gicurasi mu Mujyi wa Mbarara. Byatangiye aba bagabo baregwa gutunga intwaro mu buryo butemewe ariko nyuma biza guhindurwa. Ubu bararegwa gucura umugambi w’ubujura bwitwaje intwaro.

N’ubwo bimeze gutyo, abakurikiranira hafi iki kibazo barakemanga kuba umuvandimwe wa  Brig. Kandiho, uzwiho kutorohera Abanyarwanda ari mu batangabuhamya muri uru rubanza.

Mukama Moses Kandiho,  usanzwe ari umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Umutekano w’Imbere mu gihugu (GISO) ahitwa Ruborogota mu Karere ka Isingiro avuga ko Rwamucyo yagize uruhare mu gucura umugambi w’ubujura.

Ibi biri mu buhamya  Mukama Kandiho yahawe urukiko mu nyandiko ariko ntiyigeze agira icyo abubazwaho n’ababuranira aba Banyarwanda babiri (Cross Examination of witness ) kuko atari ahari mu gihe cy’iburanisha.

Muri ubu buhamya, Kandiho avuga ko kuwa 25  Gicurasi 2018,  Rwamucyo yamuhamagaye akamusaba kumusanga kuri hoteli ye iri Kikagati, akam ubwira ko hari misiyo yo kwiba miliyoni y’amadolari ya Amerika ku mucuruzi atatangaje izina ariko ko akeneye nibura imbunda ebyiri. Mukama Kandiho avuga ko yabashije kumubonera karacinikovu (AK 47) ariko amusaba ko yamushakira indi ya kabiri.

Mukama Kandiho avuga ko aho kugira uruhare muri iyi misiyo, yahisemo  guhamagara Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri yo kurwanya iterabwoba, Maj. Mushambo kugira ngo ate muri yombi aba Banyarwanda. Avuga ko Mushambo yasatse imodoka ya Rwamucyo akayisangamo imbunda nyuma akabashyiriza CMI kugira ngo bahatwe ibibazo.

Ku rundi ruhande, abavandimwe ba Rwamucyo, nk’uko Virunga Post ibitangaza, umunsi uyu mwene wabo ashimutwa, yari agiye Mbarara kuri Banki kubitsa miliyoni 40 z’amashilingi ya Uganda ndetse ahamagara inshuti ye, Rutayisire kugira ngo amuherekeze kuko yari afite amafaranga menshi.

Aba Banyarwanda bagejewe imbere y’ururiko rwa gisirikare kuwa 26 Werurw 2019 nyuma y’igihe kirekire ntawe uzi aho baherereye.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *