Ibuka France yasabye Charlie Hebdo gusaba imbabazi bitarenze kuwa 07 Mata

Sangiza iyi nkuru

Umuryango Ibuka France ugizwe n’abarokotse n’abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 wandikiye ibaruwa ifunguye ikinyamakuru Charlie Hebdo ikigaragariza agahinda n’intimba watewe na numero yacyo y’1236 yo kuwa 30 Werurwe 2016 yagaragayemo inkuru yafashwe nko gushinyagurira umuhanzi Stromae ufite inkomoko mu Rwanda aho bamugaragaje bamushushanyije aririmba indirimbo Papa o๠t’es (Papa Urihe?) ubundi bakagaragaza ibice by’umubiri wa se byikiriza bivuga ngo turi hano.

XVM664a73fe-f5cd-11e5-a8d8-418bede97fb7

Muri iyi baruwa, uyu muryango uvuga ko uyu muhanzi ufite umubyeyi w’Umunyarwanda n’undi w’Umubiligi adakunze kuvuga byinshi ku nkomoko ye ariko ntawuyobewe ko ari mu Rwanda kandi rwanyuze mu mahano ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibuka France ivuga ko iki kinyamakuru cyakoze inkuru nk’iyi mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo habeho kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, nk’ikinamico cyari kigamije gusetsa bongera mu buryo buteye agahinda amateka ya jenoside ku bitero by’ubwiyahuzi byari biherutse kwibasira u Bubiligi kuwa 22 Werurwe. Ibi bikaba bifatwa nko kubura ubumuntu aho gushaka gushaka gusetsa.

Ibuka ivuga ko iki ari igitutsi ku bahuye na jenoside n’ikimwaro kuri iki kinyamakuru nacyo hari hashize umwaka kigabweho igitero ariko Isi yose ikifatanya nacyo mu gahinda.

maxresdefault
Perezida wa Ibuka France, Marcel Kabanda ubwo bibukaga ku nshuro ya 20

Ibuka yakomeje ivuga ko uburenganzira bwo gutekereza no guhanga yakomeje guharanira kimwe n’abandi kandi bakomeje guharanira butemera guseka abapfuye ndetse n’imfubyi basize. Ngo ubuhanzi ntibukwiye gutandukana n’ikiza.

Iyi baruwa ya Ibuka France yashyizweho umukono na perezida wayo, Marcel Kabanda, isoza ivuga ko mu gihe hategurwa kwibuka no guha icyubahiro abazize jenoside mu buryo buteye ubwoba inkuru nk’iriya ya Charlie Hebdo ari ubushotoranyi bukabije, iboneraho gusaba ko iyi nkuru yakurwaho kandi Charlie Hebdo igasaba imbabazi mbere y’itariki 7 Mata.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Src:ibukamontargois.wordpress.com
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *