Guverineri Mukuru wa Canada yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Guverineri Mukuru wa Canada, Julie Payette, ari mu Rwanda aho yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hamwe n’intsinda bari kumwe mu Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Mata 2019, bashyize indabo ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali, ruri ku Gisozi, rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zisaga ibihumbi 250, zishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Julie Payette w’imyaka 55 ni Guverineri Mukuru wa 29 wa Canada, ni umwe mu bayobozi bazifatanya n’abanyarwanda gutangira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo aba bakurikira;

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel, Guverineri Mukuru wa Canada Julie Payette, Perezida Patrice Talon wa Bénin, Perezida Denis Sassou-Nguesso wa Congo Brazzaville, Perezida Ismaà¯l Omar Guelleh wa Djibouti, Perezida Ibrahim Boubacar Keà¯ta wa Mali, Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger na Perezida Idriss Déby Itno wa Tchad

l1
Guverineri Mukuru wa Canada, Julie Payette ubwo yageraga ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali
l2
Guverineri Julie Payette n’itsinda bari kumwe bunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa jenoside rwa Kigali
l3
Itsinda ryari kumwe na Guverineri Mukuru wa Canada, Julie Payette rishyira indabo ku rwibutso
l4
Guverineri Mukuru wa Canada, Julie Payette ashyira indabo ku rwibutso
l5
Guverineri Mukuru wa Canada, Julie Payette ashyira indabo ku rwibutso
l6
Guverineri Mukuru wa Canada, Julie Payette yasuye urwibutso rwa Kigali mu gihe hibukwa ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *