Burundi: Umuturage wari uvuye gusura umugore we mu bitaro yagizwe intere n’Imbonerakure

Sangiza iyi nkuru

Umuturage witwa Gatera Ernest wo mu gace ka Kavugangoma, Komini Mwakiro, Intara ya Muyinga, arembye bikomeye nyuma yo gukubitwa akagirwa intere n’Imbonerakure zigizwe n’urubyiruko rw’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi.

Gatera Ernest yakubiswe ku wa Gatanu tariki ya 12 Mata 2019,  ubwo yari avuye ku kigo nderabuzima cya Rugabano, gusura umugore we wari ku nda. Abaturage bakaba basaba ko Imbonerakure zamuhohoteye zakurikiranwa n’amategeko zigahanwa.

Umwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru cya Radiyo RPA dukesha iyi nkuru, yagize ati “Yari avuye gusura umugore we wari kwa muganga aho ari mu bitaro yitegura kubyara, ubwo yatahaga yahuye n’Imbonerakure zari muri siporo rusange. Yasabwe gukora ibyo zakoraga aranga, icyakurikiyeho ni ukumukubita , zimusiga yenda gupfa ziragenda. Abaturage bari hafi y’aho yakubitiwe nibo bakoze ubutabazi bamujyana ku kigo nderabuzima “.

Imbonerakure zamukubise ngo zatawe muri yombi na Polisi, abaturage bagasaba ko zahanwa by’intangarugero hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Ibyegeranyo bishyirwa hanze n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ishinja Leta y’u Burundi kubuhutaza, bityo igashinja urubyiruko rw’Imbonerakure kwifashishwa na Leta rugahohotera abatuvuga rumwe nayo mu buryo butandukanye, ibintu Leta y’u Burundi ihakana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *