Abaturage batuye mu biturage bya Kasiki, Miriki, Buleusa na Luofu muri Teritwari ya Lubero ho muri Kivu y’Amajyaruguru guhera ku Cyumweru tariki 03 Mata bari guta ingo zabo batinya umutwe wa FDLR muri ibi bice. Aba baturage batashywe n’ubwoba bashinja inyeshyamba z’uyu mutwe kuba zarakwije impapuro zizwi nka taragiti zivuga ko zigiye kwivugana bamwe muri bo.
Ubwoba bwarushijeho kuba bwinshi kuwa 29 na 30 Werurwe ubwo mu nkambi y’abavanwe mu byabo ya Kyuto hagaragaraga abasirikare bakuru bagera ku munani ba FDLR. Abaturage ngo bari guhungira mu bice bya Kayna na Kirumba.
Ku ruhande rwe, Umuyobozi wa Teritwari ya Lubero, Bokele Joy, avuga ko izo mpapuro zakwijwe nta kindi zari zigamije usibye gutera ubwoba abaturage nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nta bwoba abaturage bakwiye kugira kuko muri ibyo bice bari guhunga ngo hari ingabo z’igihugu zihagenzura buri munsi kandi ngo n’aho Kyuto, bivugwa ko hari abarwanyi ba FDLR hari ibirindiro bya FARDC.
Bokele Joy nubwo avuga ko ibyo ari ugutera ubwoba abaturage yahamagariye ingabo z’igihugu kuryamira amajanja muri iyo zone.
Sosiyete sivile yo muri aka gace, yo ivuga ko ibi ibifata nk’ibikomeye ndetse ikanababazwa no kuba FDLR yidegembya aha hantu nubwo hari ingabo za leta. Izi nyeshyamba zikaba zikunze gushinjwa ibyaha by’ubugizi bwa nabi zikorera abaturage b’abasivili muri Teritwari ya Lubero.
Muri Gashyantare, abantu 15 barishwe abandi batanu barakomereka mu mirwano yahuje abarwanyi ba FDLR n’aba Mai-Mai/NDC ahitwa Mukeberwa, muri Teritwari ya Lubero.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



