Burundi: Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi aremeza ko nta mwuka mubi uri mu ngabo

Sangiza iyi nkuru

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi, Gen. Major Prime Niyongabo, yagiranye ikiraganiro kirambuye n’ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi kimubaza ibibazo bitandukanye bivugwa mu gisirikare cy’u Burundi, harimo kuba mu gisirikare hari umwuka utari mwiza, kuba hari abasirikare batoroka igisirikare bakajya kwifatanya n’imitwe irwanya ubutegetsi n’ibindi maze agira byinshi asobanura birimo guhakana ko nta mwuka utari mwiza uri mu ngabo.

Gen Maj. Prime Niyongabo yabajijwe impamvu yigeze gusaba abasirikare bahoze mu mitwe yarwanyaga leta kutareba nabi bagenzi babo bahoze mu ngabo z’u Burundi (Ex-FAB), abazwa niba ibi bitagaragaza umwuka utari mwiza uri mu ngabo.

Gen. Niyongabo yatangiye akosora avuga ko atigeze asaba aba bahoze mu mitwe yitwaje ibirwanisho kutareba nabi bagenzi babo bahoze mu gisirikare cya leta, ahubwo ko yasabye ingabo zose muri rusange gukomeza gukorera hamwe atigeze asaba igice kimwe cy’abasirikare kudahangana n’ikindi. Yakomeje avuga ko nta munabi uri mu gisirikare nk’uko umunyamakuru yamubajije.

????????????????????????????????????
Gen. Maj. Prime Niyongabo avugana n’umunyamakuru

Umugaba w’ingabo yabajijwe ikibazo cy’amakuru avuga ko hari bamwe mu basirikare bahitamo guta akazi (Deserter) bakajya kwifatanya n’imitwe irwanya ubutegetsi nka FOREBU cyangwa Red-Tabara, asubiza ko wasanga ngo ari abasirikare baba bafite ubwoba bwo guhanwa cyangwa bakora ibyaha, bakica abavandimwe babo.

Yibukije ko mu minsi ishize hari abasirikare bakuru babiri bishwe, avuga ko ari abo bicanyi bahita bagenda iyo batafashwe, ariko nta guta akazi guhari nk’uko bivugwa nta tsinda ry’abasirikare ryigeze rijya kwifatanya n’inyeshyamba, ariko ngo ku giti cye nk’umusirikare wakoze amakosa udashaka guhanwa ashobora kugenda.

Yabajijwe kandi ikibazo cyo kuba Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uteganya kugabanya inkunga wateraga ingabo z’u Burundi ziri muri AMISOM, avuga ko ku mugaragaro E.U. yatangaje ko igiye kugabanya 20% ku nkunga yateraga AMISOM, ariko ngo nta makuru afite yemeza ko uko kugabanyuka kureba ingabo z’u Burundi gusa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *