Abagore bishyize hamwe bubatse inzu y’umuwihariko yo kuzamura imibereho yabo bishingiye mu gukora imyuga itandukanye y’ubukorikori.
Akarere ka Kayonza ni kamwe mudufite umwihariko mu gufasha abagore aho muri aka Karere hagaragara ibikorwa by’ingeri z’itandukanye bikorwa n’abagore by’umwihariko hakaba hari inzu yitiriwe abagore yubatswe ku nkunga ya Women for Women (Women’s Opportunity centre) kuko ikorerwamo ibikorwa bikorwa n’abagore kandi bishingiye guteza imbere umugore.

Nyirantagorama Marie ni umubyeyi usheshe akanguhe kuko afite imyaka igera kuri 70, uyu umubyeyi imyaka y’ubuzima bwe akora ibijyanye no kuboha aho avuga ko byamufashishe gutunga abana be ubwo umugabowe yari amaze kwitaba Imana.
uyu mubyeyi uvuga ko yabanje kubikorera mu gihugu cya Uganda nyuma akaza gutaha mu Rwanda ariko agakomeza umwuga we aho yakomereje mu kigo Women’s Opportunity centre aho avuga ko muri uyu mwuga yawuguzemo ikibanza akanubakamo inzu abiwukesheje .aha muri iki kigo bakaba babigisha gukora imitako mu buryo butandukanye aho banabaha amafaranga abafasha gukemura ibibazo byabo.

Ben Umuyobozi w’ikigo w’ungirije wa Women’s Opportunity centre avuga ko iki kigo gifite umwihariko wo gufasha abagore mu kwiteza imbere aho kibafasha kumenya imyuga itandukanye bakoresheje amaboko yabo ibi bikaba bikorwa bafatanyije n’Akare ka Kayonza kuko ariko gatoranya abagomba kuza kwiga kandi ari nako kabakurikirana igihe barangije.

Uwibambe Console Visi Mayor ushinzwe ubukungu w’Akare ka Kayonza ahamya ko Women’s Opportunity centre ari inzu y’umwihariko aka Karere kihariye kuko iteye ukwayo,yubatwe n’abagore,ikorerwamo n’abagore kandi ikaberamo umugoroba w’ababyeyi akaba arimwe munzu yahinduye byinshi k’ubuzima bw’umugore muri aka Karere bitewe n’uburyo ikorerwamo ibifasha umugore kwiteza imbere.
Uwibambe Console akomeza avuga ko iyi nzu ari inzu isurwa n’abamukerarugendo ndetse bakayiraramo iyo bavuye muri parike y’Akagera kubera ubwiza bwayo,muriyo kandi hakorerwamo imirimo itandukanye harimo kuboha uduseke,amasaro,imyenda,ibikapu,amashakoshi y’abagore ndetse n’imitako itandukanye.




Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga @bwiza.com/MHC
Â


