Uganda yaba ikomeje kurunda ingabo zayo hafi y’umupaka w’u Rwanda bucece

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe umwuka mubi mu mibanire y’u Rwanda na Uganda ukomeje, ibihugu byombi birashinjwa kuba birimo kurunda ingabo ku mipaka bucece, aho habanje kuvugwa u Rwanda mu kwezi gushize none bikaba bivugwa ko Uganda nayo irimo irarunda ingabo kabuhariwe ku mupaka wayo n’u Rwanda kandi bigakorwa bucece.

Urubuga Eyalama News dukesha iyi nkuru ruvuga ko muri Werurwe ingabo z’u Rwanda zagaragaye ku dusozi twa Mukaniga, Byumba na Buganza, ndetse ngo ku Mupaka wa Cyanika hahora ingabo z’u Rwanda.

Amakuru yizewe agera kuri uru rubuga rero aravuga ko Uganda nayo yatangiye kohereza bucece ingabo kabuhariwe (special forces) hafi y’umupaka n’u Rwanda, ibintu abayobozi bavuga ko ari bumwe mu buryo bwa Perezida Museveni bwo kwirinda ko amakimbirane hagati y’ibihugu byombi yafata intera.

Bivugwa ko Igisirikare cya Uganda cyagaragaye gisatiriza ingabo hafi y’umupaka ari nako kandi cyongerera ingufu division ya kabiri iyobowe na Brig. Kayanja Muhanga ifite ibirindiro muri Mbarara.

Iyi division ya 2 igizwe na brigades ebyiri, iya 309 n’iya 401, ngo guhera mu 2018 yongerewemo ingufu ni nayo irimo koherezwa hafi y’umupaka wa Uganda n’u Rwanda.

Batanga urugero rwa batayo ya 19 y’ingabo zirwanira ku butaka inafite ibiro muri Kabale, iyobowe na Lt. Col Emmanuel Mukasa, bavuga ko yoherejwe mu bice bya Cyonyo, Rushaki, kamuganguzi, Gafunzo na Butobere.

Naho batayo ya 35, iyobowe na Lt Col. Johnson Muhanguzi, ifite ibirindiro Nyakabande, Nyarusiza, ku gasozi ka Kanombe, aka Ntamutindi na Bunagana, mu gihe batayo ya 33 iyobowe na Lt Col Tumwine ifite ibirindiro Kisoro, yoherejwe Kisoro, Rwindi, Kanungu, Ishasha na Rugano.

Ku rundi ruhande, ngo brigade ya 309 iyobowe na Col. Keith Katungyi ifite ibirindiro Kisoro, ifite batayo ebyiri; iya karindwi iyobowe na Maj. Geoffrey Nabimanya na batayo ya 47 iyobowe na Maj. Jotham Kature.

Izi batayo zombi ngo zoherejwe Bunagana, Rukungiri, Kabingo na Kikagati. UPDF ngo izi ngabo ikaba yarazohereje hafi y’u Rwanda bucece.

Bivugwa kandi ko kuva mu Ugushyingo 2018, Igisirikare cya Uganda cyatangiye kohereza ingabo zitwaje ibikoresho bihagije ku Gasozi ka Kihumuro mu Karere ka Kabale. Amakuru akaba avuga kandi ko umutwe w’ingabo zikoresha imbunda zirasa kure (artillery) uyobowe n’uwitwa Lt. Judith, woherejwe ku dusozi twa Kacwekano na Karujanga aho uba ureba mu Rwanda. Uyu mutwe ngo ukaba ufite ibibunda bya Katyusha rockets launchers, 11mm, 14.7mm na 12.7mm.

Andi makuru ava mu Karere ka Kisoro kandi aravuga ko UPDF ikomeje kohereza hirya no hino abasirikare bo muri batayo ya 35, mu gihe ngo abasirikare bagera kuri 200 bo mu mutwe udasanzwe bari ahitwa Butobere.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *