Rulindo: Bamwe mu baturage baracyaceceka akarengane bagirirwa

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bagize imiryango ya sosiyete sivile mu karere ka Rulindo mu ntara y’amajyaruguru bavuga ko kuba hari ibibazo byinshi bikigaragara mu baturage,ibyinshi bikigaragaza cyane nk’iyo umukuru w’igihugu yasuye akarere runaka ngo biterwa na bamwe mu baturage bagirirwa akarengane n’inzego z’ibanze zibegereye bagaceceka bitewe no kutamenya amategeko abarengera.

Ni bimwe mu byagaragajwe mu biganiro hagati y’abagize imiryango ya sosiyete sivile muri aka karere n’umuryango ihorere munyarwanda usanzwe ufasha mu biganiro nk’ibi ku ruhare rwa sosiyete sivile mu gukemura ibibazo by’abaturage, ahagaragaye ibibazo byinshi by’akarengane k’abaturage kenshi biba bishingiye ku mategeko badasobanukiwe, imanza zicibwa zigatinda kurangizwa, ibibazo bitinda gukemurwa abaturage bakazageraho bakarambirwa n’ibindi.

Hari kandi n’ibibazo bigaragara cyane cyane ku ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga bwo kutabona, kutumva no kutavuga cyangwa ubwo mu mutwe, aho kenshi ibibazo byabo bigorana kumvikana kubera ubumuga bwabo butuma batabasha kwisobanura neza imbere y’abayobozi babo bakaba hari akarengane bagirirwa bigaherera iyo kubera ko nk’abafite ubumuga bwo mu mutwe uburyo basanzwe bafatwa mu muryango nyarwanda kumva ikibazo cyabo bikunda kugorana,bagasanga hari igikwiye gukorwa na bo ibyabo bikajya byumvikana bikanakemurwa vuba.

Mwananawe Aimable umuhuzabikorwa wumuryango ihorere munyarwanda asanga ubufatanye bwinzego zose ari bwo buzatuma ibibazo byabaturage bitinda gukemuka bikemuka byihuse.
Mwananawe Aimable umuhuzabikorwa w’umuryango ihorere munyarwanda asanga ubufatanye bw’inzego zose ari bwo buzatuma ibibazo by’abaturage bitinda gukemuka bikemuka byihuse.

Mu bibazo bamwe mu bagize imiryango ya sosiyete sivile bagaragaje byabaye agatereranzamba muri aka karere n’ubu bitarasubizwa , hari nk’ikibazo cy’abaturage b’akagari ka Mberuka mu murenge wa Rukozo bamaze imyaka myinshi barambuwe ubutaka bwabo bushyirwamo ibikorwa remezo birimo amashuri, ivuriro n’ahubatse ibiro by’umurenge hahoze urukiko.

Eugène Bizimungu umukozi w’umuryango Manzi Foundation yagize ati ’’ kimaze igihe kirekire cyane ariko n’ubu abaturage bategereje igisubizo amaso agahera mu kirere kuko ubwo Leta yahubakaga ngo ihashyire ibyo bikorwa remezo yabahaye mu gishanga, aho haziye gahunda yo gupima ubutaka abaturage bagahabwa ibyangombwa biza kugaragara ko mu gishanga ari ubutaka bwa Leta, haza no kuzamo itegeko rivuga ko ubutaka bwo mu bishanga abaturage babuhinga babukodesheje.

Yarakomeje ati’’ cyabaye ikibazo inshuro 2. Icya mbere nta byangombwa bafite ngo babe banakwaga inguzanyo mu mabanki babutanzeho ingwate biteze imbere, hakongerwaho iyatishwa ry’icyo gishanga bahawe kandi ubwo bari bafite bw’i musozi batabubakodesha na bamwe baragiye birwanaho ngo babone aho bubaka nyuma y’ibyo, ubuyobozi burakizi , hashize igihe kinini badasubizwa nyamara bo ntibakwibeshya ngo bararanye ubukode bw’igishanga kandi ayo kugikodesha ntaho bayakura.’’

Avuga ko hari n’ibindi bibazo abaturage bagira bigatinda gukemuka n’ubuvugizi bukagorana kubera imiterere yabyo , umuyobozi w’imiryango ya sosiyete sivile muri aka karere Mugabo Sakindi Jean Bosco akavuga ko n’ikibazo cy’amikoro ya sosoiyete sivile muri aka karere gituma batabimenya byose, icyakora ko ibyo bamenye bikorerwa ubuvugizi bimwe bikanakemuka.

Umuhuzabikorwa w’umuryango ihorere munyarwanda Mwananawe Aimable asaba abayobozi gukangurira abaturage kumenya uburenganzira bwabo mu bijyanye n’amategeko abarengera, bakanagira umuco wo gukemura ibibazo by’abaturage bitaratinda, abaturage na bo ariko ngo bakagira umuco wo kwemera imyanzuro yavuye mu bibazo batanze aho gukomeza gukururana mu manza z’urudaca.

Ati’’ turasaba ko ibibazo byajya bikemuka bikava mu nzira ariko abaturage na bo bakareka guhora basiragira mu bayobozi cyangwa mu nkiko bajyana ibibazo bidashira kandi biba byarakemuwe mbere,usanga bibadindiza aho kubyungukiramo.’’

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imiyoborere myiza muri aka karere, Mujijima Jurythe, ntahakana ko ibibazo bihari, akavuga ariko ko hari uburyo bwinshi bwashyizweho bwo kubikemura, burimo gutangira kwigisha abaturage amategeko n’uburenganzira bwabo bw’ibanze, kubasaba kutihererana ibibazo bakihutira kubishyikiriza inzego zibishinzwe kugeza bikemutse, kwifashisha ikayi y’ibibazo mu kubikemura, n’ubundi buryo bwose bushoboka ngo bikemuke imyaka idashize indi ngo itahe.

Abahagarariye imiryango ya sosiyete sivile basaba amikoro ngo babashe kugera koko mu baturage no kubakorera ubuvugizi bukwiye.
Abahagarariye imiryango ya sosiyete sivile basaba amikoro ngo babashe kugera koko mu baturage no kubakorera ubuvugizi bukwiye.
Abayobozi banyuranye mu karere ka Rulindo bavuga ko bagiye kurushaho gusobanurira abaturage amategeko abagenga hagamijwe kugabanya ibibazo bya bamwe muri bo bikomeza kuba agatereranzamba.
Abayobozi banyuranye mu karere ka Rulindo bavuga ko bagiye kurushaho gusobanurira abaturage amategeko abagenga hagamijwe kugabanya ibibazo bya bamwe muri bo bikomeza kuba agatereranzamba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *