Abaturage bo mu Ntara ya Bururi, mu Burundi, bafite impungenge z’umutekano wabo bitewe n’imyitozo Imbonerakure zigizwe n’urubyiruko rw’ishyaka CNDD- FDD riri ku butegetsi ruhabwa ku musozi wa Kibimbi.
Abaturag baturiye aka gace bavuga ko nta n’umwe wemerewe kuba yabaza ibirimo kubera aho. Umusozi wa Kibimbi iyi myitozo ya gisirikare Imbonerakure zirimo kuhakorera, ngo usanzwe udatuwe, ukaba ugizwe n’ibitare byinshi n’ibiti.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cya Radiyo RPA, ngo uyu musozi uri hagati ya Komini Bururi na Rutovu. Amakuru akigeraho akavuga ko mu masaha y’amanywa izi Mbonerakure ziba zituje zitanagaragara, ahagana saa yine z’ijoro (22:00) zigatangira imyitozo.
Umwe mu batanze amakuru utatangajwe amazina yagize ati “Izo Mbonerakure zimaze ukwezi n’igice zikambitse kuri uwo musozi. Ku manywa ziba ziri mu nkambi zibamo z’amahema, nijoro zigatangira imyitozo isa n’iya gisirikare. Bose hamwe bagera kuri 200.
Bitangazwa kandi ko izo Mbonerakure ari izatoranijwe hirya no hino mu gihugu mu ntara zitandukanye, abaturagabe bakavuga ko bigaragara ko ari imyitozo yateguwe na Leta, ku buryo ngo n’aho zikambitse harindiwe umutekano.
Raporo zitandukanye zishyirwa hanze n’inzobere za Loni, zishinja Imbonerakure guhutaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi, cyane cyane ngo zikaba zihohotera mu buryo butandukanye abatavuga rumwe na Leta.


