Igisirikare cya Congo (FARDC) gitangaza ko cyafatanye umugore wavaga i Burundi amasasu agera mu 690, ubwo yari ageze ku mupaka ashaka kwinjira ku butaka bwabo.
Umuvugizi wa FARDC, Capt. Kaseleka Dieudonné atangaza ko uyu mugore yafatiwe muri Teritwari ya Uvira, ikora ku mupaka w’u Burundi na RDC.
Ati “Yafashwe ku wa Kane w’icyumweru gishize ageze ku mupaka wa Kavimvivira uhuza Burundi na Congo, yari atwawe na sosiyeti itwara abagenzi ya ‘Bora Travel Agency’ imodoka ikaba yari iturutse i Bujumbura igana i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo”.
Nk’uko SOS Media/Burundi ibitangaza, ngo uyu mugore utatangajwe amazina yahise afatanwa n’umushoferi wari utwaye iyo modoka amasasu yasanzwemo.
Nyuma yo gufata aya masasu, ngo imodoka zose zaturukaga i Burundi zinjiye muri Congo, zarasakwaga by’umwihariko.
Ibi kandi bibaye mu gihe hari amakuru avugwa ko abasirikare ba Leta ya Congo bagurisha intwaro n’inyeshyamba ziri mu Burasirazuba bwa Congo no mu bindi bice.
Iyi Teritwari ya Uvira yafatiwemo uyu mugore wari ufite amasasu, ivugwamo imitwe itandukanye ikomoka i Burundi ikaba inarwanya Leta ya Nkurunziza, irimo FNL ya ALoys Nzabampema, RED-Tabbara,…


