Nyuma y’aho ikinyamakuru The East African gitangarije ko umwuka mubi wagabanyutse ku mupaka w’u Rwanda na Uganda nyuma yo kugirana ibiganiro n’abaturage baturiye umupaka wa Gatuna bakakibwira ko bemerewe kwambuka bakajya muri Uganda ariko babanje kubimenyesha ubuyobozi, biravugwa ko ibi atari ukuri nta cyahindutse nk’uko byemejwe na bamwe mu bayobozi.
Abayobozi b’u Rwanda bazi neza ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda baremeza ko ibyatangajwe atari ukuri kuko ngo impamvu Guverinoma y’u Rwanda yatanze ibuza abaturage kujya muri Uganda zigihari nta cyahindutse.
Ibibazo bitatu byari byagaragajwe na Guverinoma y’u Rwanda birimo kwibasira no guhohotera Abanyarwanda ku butaka bwa Uganda no kuba iki gihugu gikomeje gukorana n’abantu bategura kugaba ibitero mu Rwanda no guhungabanya amahoro.
Indi mpamvu ni ukubangamira ubukungu kandi ngo Uganda nta ntambwe yigeze itera yiga kuri ibi bibazo bibangamiye ubukungu bw’u Rwanda.
Icyemezo kibuza Abanyarwanda kujya muri Uganda cyatangajwe muri Werurwe kandi ngo nta kirahinduka nk’uko amakuru ahari agera kuri The New Times dukesha iyi nkuru avuga. Impamvu ngo ni uko ibyo bikorwa byo kubahohotera bigihari.
Icyarushijeho gukomeza ikibazo ngo akaba ari iyicwa ry’Abanyarwanda babairi riherutse kubera ku butaka bwa Uganda, aho umwe yiciwe mu Mujyi wa Kisoro undi akicirwa Kabarore
Kuwa 15 Mata 2019, ahagana saa yine z’ijoro, ngo abantu batamenyekanye bakaba baragenze ku mucuruzi w’Umunyarwanda witwa Lambert Sanabo bikarangira bamurashe bakamwica. Uyu mugabo w’imyaka 52 akaba yari afite uruganda rw’inzoga rwitwa Isimbi Wines.


