Mu minsi ishije nibwo umunyarwenya Kansiime Anne yavuze umunsi yakoreyeho bwa Mbere imibonano mpuzabitsina, ariko ntiyavuga impamvu atongeye kubikora, kuri ubu akaba avuga ko atongeye bitewe no kutanyurwa.
Nyuma yo kuvuga ko mu bwangavu bwe atigeze yishora mu busambanyi,akaza kubikora inshuro imwe ubwo yari ageze mu mwaka wa 2 wa kaminuza, ngo kubura ubusigi bwe ngo akenshi byatewe n’amatsiko yari afite ariko ntiyanyuzwe ndetse ko uko yabitekerezaga atariko yabisanze.

Nk’uko yabitangarije mu ruhame, ngo yahise arahira kongera kubikora indi nshuro atinya kongera guhura n’ingaruka zikomeye harimo kokamwa nabyo dore ko byanatumye atandukana n’uwo babikoranye icyo gihe wari inshuti ye.
Kugeza ubu, Kansiime Anne yashyingiranwe na Gerald Ojok nyuma y’igihe gito arangije kaminuza aho yigaga ibijyanye n’ubugeni mu ishami rya Social Science .
Kuba umunyarwenya ngo bimaze kumuhesha ibihembo bitandukanye harimo icya African Oscar Award aho yahembwe nk’umunyarwenya wakunzwe kurusha abandi muri 2015 n’ibindi.

Ibyo bihembo yagiye atsindira ngo nibyo bimutera imbaraga zo gukora birenzeho, biri no mu byanatumye mu minsi ishize ategura igitaramo gikomeye agatumira umunyabigwi Yvone Chaka Chaka ukomoka muri Afrika y’Epfo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


