Mu gihugu cy’u Burundi muri Komini Gihanga, mu Ntara ya Bubanza abapolisi babiri biciwe mu gitero cy’abantu bitwaje ibirwanisho.
Ni abantu bivugwa ko bagabye igitero mu ijoro ryo kuwa Mbere rishyira kuri uuyu wa kabiri ku birindiro bibiri by’Igipolisi cy’u Burundi muri Komini Gihanga.
Ubwo habagaho kurasana, abapolisi babiri ngo bishwe mu gihe ku ruhande rw’abateye hishwe umwe nk’uko iyi nkuru dukesha SOSMedias ikomeza ivuga.
Ibirindiro byatewe nk’uko inkuru ikomeza ivuga ni iby’ahitwa Ku Giporo ndetse no kuri village ya 6. Abaturage babashije kubabona bavuga kandi ko abateye bari benshi cyane.
Umwe mu bapolisi watanze ubuhamya utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara, yemeje ko batakaje abapolisi babiri ndetse ko babashije kwica umwe mu babateye. Uyu ngo akaba yanamenyekanye kuko yari umuturage wo muri ibi bice.
Umuturage wavuganye n’itangazamakuru nawe avuga ko baraye ijoro ribi cyane kuko abateye ngo wasangaga bari ahantu hose mu nkengero za centre ya Gihanga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, abasirikare n’abapolisi bagose iyi centre ya Gihanga ndetse urujya n’uruza rurahagarara.


