Pierre Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi arembeye mu bitaro mu gihugu cya Maurtanie nyuma yo gukora impanuka ikomeye y’imodoka.
Ni impanuka yakoze ku cyumweru tariki ya 21 Mata 2019, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Pasika. Ikinyamakuru SaharaMedias kigatangaza ko yayikoreye ku muhanda Nouakchott- Akjoujt, bitewe n’umuvuduko mwinshi w’imodoka yari arimo.
Nyuma y’iyo mpanuka, ngo Buyoya yajyanwe byihuse kwa muganga, ahazwi nka Centre Hospitalier d’Akjoujt, ariko abaganga bakavuga ko uretse gukomereka gusa n’abandi bagenzi bari kumwe nta n’umwe wahitanwe n’iyi mpanuka.
Pierre Buyoya yayoboye u Burundi inshuro ebyiri kandi buri nshuro yageraga ku butegetsi akoze Coup d’Etat. Mu 1987 yuririye ku bibazo by’amoko yari mu gihugu akorera coup d’etat Jean Baptiste Bagaza wari hanze mu butumwa bw’akazi. Yategetse kugeza muri 1993 ubwo yateguraga amatora akaza kuyatsindwa abaturage bagaha ubutegetsi Melchior Ndadaye.
Mu mezi ane Ndadaye ayobora u Burundi yaje kwicwa biteza ikibazo mu gihugu hose, ubwicanyi buba bwinshi. Ndadaye yasimbuwe na Cyprien Ntaryamira waje gupfa muri Mata, 1994. Yasimbuwe na Sylvestre Ntibantunganya na we waje guhirikwa na Pierre Buyoya muri 1996.
Buyoya amaze igihe kirekire adakandagiza ikirenge mu gihugu, dore ko afatwa nk’urwanya Leta y’u Burundi by’umwihariko akanashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Ndadaye.


