Ishyaka PDC ryatangiye gutegura urubyiruko n'inararibonye kwibuka Jenoside ku nshuro 22

Sangiza iyi nkuru

Urubyiruko n’inararibonye mu Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza abanyarwanda biyemeje gufata iya mbere mu kurwanya no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse no guhangana n’abapfobya iyakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ibi ngo bakaba bizeye kubigeraho babinyujije mu kutaripfana.
Kuri uyu gatandatu Urubyiruko n’inararibonye bahagarariye abandi mu Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda, PDC, bahuriye mu mahugurwa y’umunsi umwe, yari agamije gufasha abayoboke b’iryo shyaka kurushaho gutanga umusanzu mu kubaka igihugu, cyane cyane mu gihe hitegurwa ibikorwa byo Kwibuka kunshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi.

PDC
Abayobozi b’shyaka PDC batangiza ku mugaragaro amahugurwa y’urubyiruko rw’iri shyaka

Nyuma yo kuganirizwa ku guhuza imbaraga z’urubyiruko n’iz’inararibonye mu kurwanya Jenoside, aho abitabiriye ayo mahugurwa bagaragarijwe ishusho rusange ku kibazo cy’ipfobywa n’ihakana rya jenoside, urubyiruko rwa PDC rwiyemeje kwiminjiramo agafu, bakabera bagenzi babo umusemburo mu guhangana n’icyo kibazo.
Ubwo yaganiraga na Radio 10, umwe mu bayoboke b’iri shyaka Hirwa Thierry yagize ati “Twakanguriwe kubanza kuba umusemburo muri sosiyete, kuko urubyiruko ari rwo rwagize uruhare rukomeye rwo mu gusenya igihugu cyacu, bityo ni natwe tugomba kuba umusemburo, tukanashyiramo ingufu mu kucyubaka.”
Urubyiruko rwa PDC rwiyemeje kutaripfana imbere y’abahakana ndetse n’abapfobya jenoside, kabone n’ubwo harimo n’abakomeye bifashisha imbuga nkoranyambaga, gusa na bo ngo biteguye kubarwanya bifashishije uburyo bukoreshwa mu gushinyagurira u Rwanda.
Mukabaranga Agnes, Umuyobozi w’Ishyaka PDC, asanga ari ngombwa ko urubyiruko rurushaho kongera imbaraga mu guhangana n’abahakana ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, bakarushaho no gukumira ahariho hose hashobora guturuka ingengabitekerezo ya Jenoside, dore ko mbere ababyeyi babyigishirizaga ku ishyiga.
PDC yateguye ayo mahugurwa y’Urubyiruko ruhagarariye urundi kimwe n’inararibonye z’iryo shyaka, mu gihe habura iminsi ine ngo hatangire ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikorwa bizatangirwamo ibiganiro bitatu mu Midugudu.
Ibyo biganiro bizibanda ku Kamaro ko Kwibuka, Imiterere y’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ingaruka zayo, ndetse n’ingamba zo kurwanya Jenoside.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *