U Rwanda ruranyomoza u Bufaransa na Canada bivuga ko rudatekanye

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda iranyomoza ibihugu by’ibihangange bivuga ko nta mutekano uhamye uri mu Rwanda, bikabuza n’abaturage babyo kurutemberamo mu duce tumwe na tumwe.

Kuwa 17/04/2019 Leta y’u Bufaransa yaburiye abaturage bayo bari mu Rwanda ku mpungenge z’umutekano wabo, ibamenyesha ko bakwirinda gutemberera muri pariki y’ibirunga, mu ishyamba rya Nyungwe (Naryo riririmo pariki), kudakoresha umuhanda urinyuramo unyuze Nyamagabe (NR6) ,no kudakoresha inzira y’ubutaka igihe cyose baba bashaka kwinjira mu gihugu cya Uganda bajya cyangwa bava mu Rwanda.

Nyuma y’icyumweru kimwe gusa, kuwa 24/04/2019 Leta ya Canada nayo yaburiye abaturage bayo batuye cyangwa se bakorera mu Rwanda kimwe n’abakerarugendo, ko bakwitondera gusura uduce tumwe na tumwe tw’u Rwanda ku mpamvu z’umutakano.

Minisitiri Wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, aganira na Radio Ijwi rya Amerika yavuze ko atazi igitera ibihugu bimwe na bimwe gufata icyemezo cyo gutanga amatangazo ameze atyo.

Ambassadeur Nduhungirehe ati: “Uko byagenda kose ntaho bihuriye na situation ihari (uko byifashe) mu Rwanda, kubera ko umutekano uhagije urahari mu mpande zose z’igihugu; muri Pariki y’ibirunga abakerarugendo n’ubungubu baraza buri munsi, ndetse no mu bindi bice by’u Rwanda harimo n’ishyamba rya Nyungwe.”

Amb Olivier Nduhungirehe akomeza avuga ko bazegera ibyo bihugu bakavugana nabyo, ngo bamenye impamvu y’ibyo batangaje ku Rwanda. Akanongeraho ko na bamwe mu basura aho hitwa ko hadatekanye ari abaturuka muri ibyo bihugu kandi bakaba nta kibazo bigeze bahagirira. Mu magambo ye , yagize ati: “Ibyo bihugu bifite ababihagarariye hano mu Rwanda, ndetse hari n’abakerarugendo bo muri ibyo bihugu n’abo muri ibyo bice bagenderera u Rwanda, nta kibazo bigeze bagira… Mu Rwanda hari umutekano hose ku butaka bw’u Rwanda, za Ambasade n’imiryango mpuzamahanga ihari bafite ububasha bwo kugera hose mu Rwanda, hakaba harangwa n’umutekano.”

Amb Olivier Nduhungirehe avuze aya magambo ko u Rwanda rwose rutekanye nyuma y’abasirikare bakuru bamaze iminsi babigarukaho mu biganiro binyuranye, bari,mo Gen James Kabarebe, Gen Maj Mubaraka Muganga, na Gen Maj Murokore. Aba bose kandi bakaba bunga murya Perezida Paul Kagame umaze iminsi abisubiramo ko u Rwanda rutekanye kandi rurinzwe bihagije.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *