Dore icyo Imana ishaka ko wakora , mu gihe uzaba wubashye ibyo yagutegetse
Mu igitabo cya Yosuwa igice cya mbere k’umurongo wa karindwi (Yosuwa 1:7) Imana yahaye Yosuwa itegeko mu buryo bworohereje imubwira iti “ icyakora ukomere ushikame cyane kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse. Ntuyateshuke uciye iburyo cyangwa ibumoso kugira ngo ubashishwe byose aho uzajya hose. Igihe Imana yaturemaga, yaduhaye ubwenge ndetse n’ ubumenyi. […]
Nyamasheke: Abakozi b'uruganda rw'icyayi barasabwa kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside
Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Gatare (Gatare Tea Company ) ruri mu murenge wa Karambi, mu karere ka Nyamasheke, buvuga ko n’ubwo  rwatangiye gukora  mu mpera z’umwaka wa 2017,Jenoside yakorewe abatutsi yabaye rutaranatekerezwa, rufite inshingano zo kuyibuka,gufata mu mugongo abayirokotse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera. Ni bimwe mu byavuzwe n’umuyobozi mukuru warwo, Mukiza […]
Umutoza wa APR FC avuga ko nta kosa na rimwe bemerewe gukinisha gukora
 Zlatko Krmpotić utoza APR FC yavuze ko biteguye neza umukino iyi kipe igomba gukina na Bugesera FC, intego yabo ni ugutahana amanota atatu by’umwihariko ko nta kosa na rimwe bemerewe gukora ryabagusha mu kubura intsinzi. Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cya Serbia, Zlatko Krmpotić, avuga ko abakinnyi be biteguye neza umukino uzaba ku wa Gatandatu […]
Perezida Xi Jinping avuga ko ibikorwaremezo bigomba guhuza ubukungu bw’isi
Perezida Xi Jinping avuga ko umugambi we w’inzira n’imihanda bizenguruka isi ugomba guhuza ubukungu bw’Isi, ubusumbane bwari burimo bukavaho. Yabitangarije mu nama mpuzamahanga ya kabiri iganira ku bikorwa remezo ayoboye mu Bushinwa. Iyi nama ibaye ku ncuro ya kabiri, nyuma y’iyabaye mu 2017. Iy’uyu mwaka yitabiriwe n’ibihugu bisaga 150 bivuye ku migabane yose y’isi, Perezida […]
Ahantu nyaburanga ku isi, ishyamba rya Bwindi muri Uganda ku mwanya wa mbere-CNN
Igitangazamakuru gikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, CNN, cyasohoye urutonde rw’ahantu nyaburanga ku isi, ishyamba rya Bwindi mu Bugande riza ku mwanya wa mbere. Uru rutonde rw’ahantu 25 rwasohotse ku wa 24 Mata, umunsi wo kwizihiza kubaho kw’isi, nk’umubumbe rukumbi ufite ubuzima. Amashyamba meza yo muri Afurika, Ubutayu muri Amerika y’Abalatini, amasumo y’amazi n’imigi […]
U Rwanda rwahakanye ko ruzambura ubwenegihugu Abanyarwanda bacururiza muri Uganda bazanga gutaha mu minsi 10
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe yahakanye ko u Rwanda ruzambura ubwenegihugu Abanyarwanda bacururiza muri Uganda bazanga kuva muri iki gihugu mu gihe cy’iminsi icumi. Ikinyamakuru PM Daily kuwa 21 Mata 2019 cyatangaje ko u Rwanda rwasabye abaturage b’Abanyarwanda bakorera ubucuruzi hafi n’umupaka kuzinga utwabo bagataha […]
Perezida Kim wa Koreya ya Ruguru yahuye na mugenzi we Putin
Ku nshuro ya mbere, Perezida Vladimir Putin yahuye na mugenzi we Kim Jong-un, umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru, basezeranya gushimangira umubano w’ibihugu byombi. Bahuriye ku kirwa cya Russky hafi y’umujyi wa Vladivostok uri ku cyambu mu burasirazuba bw’Uburusiya, bahana ikiganza. Ibiro bya Bwana Putin bitangaza ko aba bategetsi bombi baganiriye ku bijyanye no kureka […]
Nakundaga Zari ariko sinigeze mba mu rukundo na we- Diamond
Umuhanzi Diamond Platnumz atangaza ko yakundaga Zari babyaranye abana babiri ariko ko atigeze aba mu rukundo n’uyu mugore. Diamond na Zari batandukanye ku mugaragaro kuwa 14 Gashyantare 2018. Icyo gihe Zari yashinjaga uyu mugabo kumuca inyuma ariko benshi bagakomeza kwibaza impamvu yabyo bagashoberwa. Diamond aherutse gutangariza Wasafi Radiyo yo muri Tanzania ko Zari yamucaga inyuma […]
U Rwanda ruranyomoza u Bufaransa na Canada bivuga ko rudatekanye
Leta y’u Rwanda iranyomoza ibihugu by’ibihangange bivuga ko nta mutekano uhamye uri mu Rwanda, bikabuza n’abaturage babyo kurutemberamo mu duce tumwe na tumwe. Kuwa 17/04/2019 Leta y’u Bufaransa yaburiye abaturage bayo bari mu Rwanda ku mpungenge z’umutekano wabo, ibamenyesha ko bakwirinda gutemberera muri pariki y’ibirunga, mu ishyamba rya Nyungwe (Naryo riririmo pariki), kudakoresha umuhanda urinyuramo […]
Karongi: Bamwe mu barokotse Jenoside barasaba korozwa
Ubuyobozi bwa Ibuka mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi buvuga ko n’ubwo hari uburyo bunyuranye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye bagiye baremerwamo, byaba bikozwe na Leta, amadini n’abandi bagira neza mu rwego rwo gushumbusha bamwe muri bo bari boroye mbere ya Jenoside ariko inka zabo zikaribwa n’abicanyi ,abandi na bo bakaba bakeneye korozwa […]
Boeing imaze guhomba asaga miliyari 22 z’amadolari uyu mwaka
Sosiyete y’inyamerika ikora indege, Boeing yatangaje kuri uyu wa 24 ko imaze guhomba asaga miliyari 22 z’amadolari y’Amerika nyuma y’impanuka z’indege zayo ebyiri za 737 MAX. Iyi nkuru dukeshya Ijwi ry’Amerika, ivuga ko iki gihombo cyaturutse ku masezerano yo kugurisha indege iyi sosiyete yasheshe n’ibigo bitandukanye nyuma yo gutakarizwa ikizere. Ibi byatumye igira igihombo cya […]
Bwiza.com, Umuseke.rw ,Umuryango.rw,Ukwezi.rw, bishyize hamwe mu guhuza imbaraga
Mu rwego rwo kurushaho gukora itangazamakuru kinyamwuga, gukorera neza kandi vuba abafatanyabikorwa, guteza imbere no kumenyekanisha ibikorwa by’ibigo bya Leta n’abikorera, ibinyamakuru Ukwezi.rw, Umuseke.rw, Umuryango.rw na Bwiza.com, byishyize hamwe bitangiza ihuriro ribidufasha gutera indi ntambwe mu mwuga w’itangazamakuru. Ibi binyamakuru bikorera kuri murandasi, bisanzwe bikurikirwa n’abantu batari bacye, ubuyobozi bwabyo bwafashe umwanzuro wo guhuza imbaraga […]
Arabia Saudite: 36 baranyonzwe, undi arabambwa ku munsi umwe
Ku wa kabiri, tariki ya 23 Mata, muri Arabia Saudite hanyonzwe abantu 37 harimo umwe wabambwe; bashinjwa ibyaha by’iterabwoba. Muri aba bishwe harimo 11 bahamwe no gukorera ubutasi Irani, 14 bakoze imyigaragambyo yarwanyaga ubutegetsi hagati ya 2011 na 2012. Aya ni amakuru dukesha umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Amnesté International utemera na gato iki gihano. […]