Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Gatare (Gatare Tea Company ) ruri mu murenge wa Karambi, mu karere ka Nyamasheke, buvuga ko n’ubwo rwatangiye gukora mu mpera z’umwaka wa 2017,Jenoside yakorewe abatutsi yabaye rutaranatekerezwa, rufite inshingano zo kuyibuka,gufata mu mugongo abayirokotse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.
Ni bimwe mu byavuzwe n’umuyobozi mukuru warwo, Mukiza Emile ubwo abakozi barwo n’abahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative COTHEGA ikorana na rwo bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, aho bamwe muri bo babanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Hanika mu murenge wa Macuba ahabereye ubwicanyi ndengakamere , abatutsi benshi bakicirwa mu kiliziya no mu kibuga cya paruwasi gatulika ya Hanika ahari uru rwibutso rushyinguyemo imibiri 8236, bunamira izo nzirakarengane ,banatera inkunga uru rwibutso.
Imanirakiza Donatha w’imyaka 24 y’amavuko wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi ariko agasanga nyirakuru ubyara nyina n’imiryango y’iwabo wa nyina hafi ya yose barishwe muri iyo Jenoside, yabwiye Bwiza.com ko gusura urwibutso rwa Jenoside ku rubyiruko rwavutse nyuma yayo birwongerera imbaraga zo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’uwashaka kuruzanamo ingengabitekerezo ya Jenoside wese,kuko ku rwibutso ariho bibonera neza ibyabaye bikanabafasha kubasha kwima amatwi uwashaka kugoreka amateka y’ibyabaye mu Rwanda wese.

Avuga ko n’ubu ababazwa cyane no kumva abandi bana basura ba nyirakuru cyangwa indi miryango yabo we uwe atarigeze amuca iryera kubera abicanyi bamumuvukije, akumva azahora aharanira ko Jenoside itazongera ukundi mu Rwanda,haba aho akora muri uru ruganda,mu bahinzi b’icyayi bakorana n’ahandi hose azagera.
Ati’’ nk’urubyiruko rwavutse nyuma ya buriya bugome,nubwo twavutse nyuma yabwo natwe bwatugizeho ingaruka zikomeye cyane kuko hari amasano yacu tutabona , ngashimira ubuyobozi bwacu bushyiraho gahunda nk’iyi tugasura urwibutso rwa Jenoside tukongera gusobanurirwa amateka yayo, bikadufasha kutihanganira na rimwe uwashaka kutugarura muri iryo curaburindi.’’
Ashima kandi urubyiruko rwari urwa FPR Inkotanyi rwakoresheje imbaraga zarwo mu guhangana n’ikibi,akavuga ko abaguye kuri urwo rugamba rwo guhagarika ubwo bugome bose bazahora ari intwari kandi ko we na bagenzi be bazahora bagera ikirenge mu cyabo,bagaharanira ko uRwanda ruhora rutekanye.
Mukanyangezi Marie w’imyaka 55 interahamwe ziciye umugabo n’abana be 4, zikamuca ukuboko zikamumugaza n’izindi ngingo z’umubiri,mu buhamya bwe,yavuze ko nubwo agihanganye n’ingaruka z’ibyamubayeho agerageza kwiyubaka.
Yasabye uru ruganda gufasha abarokotse rugerageza guha akazi abashobora kugakora n’abana babo bagenda barangiza kwiga, kuremera abatararemerwa uko rubishoboye, kurwanya ingengabiterezo ya Jenoside ntizigere igera mu bakozi no mu bahinzi, n’ibindi byakomeza gushimangira gahunda ya Leta y’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

Umuyobozi mukuru warwo Mukiza Emile avuga ko kuba mu bakozi barenga 1300 rukoresha, abarenga 75% byabo ari urubyiruko, rumwe muri rwo rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi n’uruganda rukaba rushinzwe vuba,bivuze byinshi ku hazaza heza harwo igihe uru rubyiruko rwigishijwe neza ari yo mpavu yo kwibuka no gusura inzibutso.
Avuga ko kwita ku barokotse Jenoside ari inshingano zabo nk’uruganda bakazagenda babitaho uko bashoboye,bakazazamura bigaragara n’aka gace ruherereyemo kuko nk’ubu hari abaturage benshi rumaze guha amazi meza, amashanyarazi n’ibindi by’iterambere.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukamana Claudette,na we yasabye ubuyobozi bw’uruganda,abakozi barwo n’abahinzi b’icyayi rukorana na bo kurwanya bivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside, gukomeza gufata mu mugongo abarokotse no gukomeza guteza imbere akarere mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abagatuye.



