Ubuyobozi bwa Ibuka mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi buvuga ko n’ubwo hari uburyo bunyuranye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye bagiye baremerwamo, byaba bikozwe na Leta, amadini n’abandi bagira neza mu rwego rwo gushumbusha bamwe muri bo bari boroye mbere ya Jenoside ariko inka zabo zikaribwa n’abicanyi ,abandi na bo bakaba bakeneye korozwa ngo bakomeze biyubake, iki kibazo kikigaragara.
Ibi Bwiza.com yabitangarijwe n’uhagarariye Ibuka muri uyu murenge  Kabayita Odile,ubwo umuryango RCEF usanzwe ufasha abatishoboye cyane cyane abana ,ku bufatanye n’itorero ADEPR muri aka karere bashyikirizaga inka  abarokotse Jenoside 2 batishoboye,aba bakavuga ko ari bwo bwa mbere bari baremewe nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye n’uyu uhagarariye Ibuka akavuga ko hakiri n’abandi batararemerwa.
Kabayita yabwiye Bwiza.com ati’’ biradushimisha cyane bikanadutera imbaraga nyinshi iyo tubonye abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi batagiraga itungo borozwa,cyane cyane ko bamwe n’uko kutishobora bagutewe no kuvutswa ibyabo n’ababo ku maherere n’ingoma mbi yateje umwiryane mu banyarwanda kugeza kuri Jenoside, kuba nk’aba bantu bagira umutima nk’uyu wo kuboroza bakongera kunywa amata twumva ari ibyishimo byinshi kuri twe.’’
Yarakomeje  ati’’ abatishoboye barokotese Jenoside yakorewe abatutsi baracyahanganye n’ibibazo byinshi hano nubwo ubuyobozi bukora ibishoboka byose ngo bubikemure. Hari ibyo byo korozwa amatungo ataragera kuri bose, abafite inzu zishaje cyane zikeneye gusanwa no kubakwa bundi bushya, abagikeneye gukomeza kuvuzwa, n’ibindi,ariko bigenda bikemuka buhoro buhoro uko igihugu kigenda cyiyubaka.’’
Ukwitegetse Ruth w’imyaka 61 y’amavuko,avuga ko nyuma y’uko Jenoside yakorewe abatutsi imuhitaniye umugabo n’abandi benshi bo mu muryango we,n’inka yari afite abicanyi bakazirya yakomeje kwibaza uko azongera gukangura  igicaniro iwe kuko yari atarongera korozwa kugeza ubu.
Ati’’ nshimiye cyane uyu muryango RCEF n’itorero ADEPR bageze ikirenge mu cya Nyakubahwa perezida wacu Paul Kagame bakatworoza kuko nanjyaga nibaza niba nzongera kunywa amata bikanyobera mbona abandi baremerwa,ariko nanjye ingezeho ngiye gusaza neza ntekanye,nywa amata,nkaba  nezerewe cyane,ngasaba ko na bagenzi banjye zitarageraho batekerezwaho na bo bakaremerwa,bokongera kunywa amata baherukaga mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi.’’
Umuyobozi w’umuryango RCEF,Mukarubega Jeannine na we warokotse Jenoside yakorewe abatutsi ikamutwara se n’abandi bo mu muryangowe,aho arokokeye akagira amahirwe yo kujya muri  Leta zunze ubumwe za Amerika  aba ubu,akahabona inshuti zimufasha gushinga uyu muryango, avuga ko nyuma y’ inzira igoye yanyuzemo muri Jenoside akagira amahirwe akarokoka yiyemeje gufasha abatishoboye,cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.
Avuga ko yumva ububabare bwabo cyane nk’uwabubayemo na we ari yo mpamvu yahisemo kuremera aba bo muri aka karere muri iri torero,umwaka ushize akaba hari abandi 2 yari yaremeye mu mujyi wa Kigali,akazanakomeza buri mwaka uko azajya agenda abona ubushobozi.
Avuga ko atari bo bonyine umuryango yashinze  witaho kuko hari n’abana benshi urihira amashuri mu mujyi wa Kigali baturuka mu miryango itararokotse Jenoside ariko itishoboye n’aha I Karongi bakaba uwo munsi baroroje abandi batishoboye 20 amatungo magufi,bakanasanira inzu umugore  utagiraga aho arambika umusaya n’abana be 3,wabaga mu nzu iva cyane bakiyemeza kuzayimumurikira itunganye neza.
Umushumba w’itorero ADEPR muri aka karere,Rév.pasiteri Gatware Herman, avuga ko mu bakristo 17.000 iri torero rifite harimo benshi bagifite ubushobozi buke mu mutungo barimo n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, bakaba bagerageza kubafasha kwigira babafasha gushinga amatsinda yo kuzamurana,kubona abaterankunga nk’aba babashyigikira  bikaba ngo ari ibintu baha agaciro bakomeye cyane.

Â


