Hashize iminsi abacuruzi bo mu Burundi babujijwe kohereza ibicuruzwa byabo mu Rwanda. Iki cyemezo ngo gifite ingaruka kuri aba bacuruzi, abakurikiranira hafi ibintu basanga cyaratewe n’umwuka utari mwiza uri hagati y’u Rwanda n’u Burundi muri iki gihe.
Biravugwa ko kuva kuwa 28 Werurwe, abacuruzi bato bashaka kwambuka umupaka wa Ruhwa baza mu Rwanda kuri ubu bahinduye amayira kubera ubuyobozi bw’igihugu cyabo bubabuza kuzana ibicuruzwa byabo mu Rwanda.
Ibicuruzwa ngo byibanzweho cyane muri iki cyemezo nk’uko bitangazwa n’umwe muri aba bacuruzi utifuje ko amazina ye ashyirwa ahagaragara, ngo ni umuceri n’inyanya. Nk’uko abivuga, ngo Abarundi nabo bakenera cyane ibishyimbo n’ibirayi bituruka mu Rwanda.
Uyu mucuruzi wasanzwe muri Komini Rugombo n’ ikinyamakuru Iwacu dukesha iyi nkuru, yakomeje atangaza ko iki cyemezo kibangamiye ibicuruzwa byangirika vuba nk’inyanya, ibitunguru, n’intoryi kandi mu Rwanda byari bifite isoko. Naho ngo mu Burundi, nta n’uruganda rutunganya ibikomoka kuri ibi bihingwa, kubw’ibyo ngo iki cyemezo kikaba kizagira ingaruka ku mibereho y’abaturage no ku bukungu.

Undi mugore wakundaga kuzana ibicuruzwa mu Rwanda agasubiza ibindi iwabo anyuze ku mupaka wa Ruhwa na Ruhororo, yemeza ko abacuruzi bagiye guhura n’ikibazo cyo kunanirwa kwishyura inguzanyo bafashe, aho yakomeje avuga ko bigiye gukomerera imiryango myinshi ku buryo kubona imibereho no kwivuza bizagorana.
Ikibazo cy’umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu byombi ni cyo nyirabayazana
Nk’uko umwe mu bayobozi bakuru nawe utatangajwe amazina avuga, ngo iki cyemezo cyo kubuza abacuruzi kujyana ibicuruzwa byabo mu Rwanda ni ingaruka y’ikibazo cya dipolomasi kiri hagati y’ibihugu byombi.
Uyu yavuze ko abayobozi b’u Burundi biyibagiza ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka bufitiye akamaro abaturage b’u Burundi ndetse n’ab’u Rwanda. Yongeyeho ko abaturage ba ntaho nikora ari bo bahanwe kandi bazabibabariramo.
Ubuyobozi ariko bwo buvuga ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurinda umusaruro wo mu gihugu imbere, aho ngo abacuruzi bemerwe gucuruza aho bashatse hose mu gihugu batarenze imipaka.
Umuyobozi ku ruhande rw’u Rwanda wabajijwe kuri iki kibazo, we atiriwe arya iminwa yavuze ko iki cyemezo ntacyo kizatwara abaturage b’igihugu cye. Aho yavuze ko indi mipaka y’u Rwanda n’ibindi bihugu ifunguye harimo n’uwa Congo ngo uhora ufunguye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


