Karongi: Hibutswe abari abakozi n’abanyeshuri b’icyahoze ari ETO Kibuye bishwe muri Jenoside

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bwa IPRC Karongi iherereye mu cyahoze ari ETO Kibuye, ubu ni mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, buvuga ko  abari abakozi n’abanyeshuri b’icyahoze ari ETO kibuye bamaze kumenyekana bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ari 13 barimo uwari umunyamabanga w’ishuri,umurezi n’abanyeshuri 11, hakaba hakomeje ubushakashatsi ngo harebwe ko haba hari n’abandi bishwe bataramenyekana.

Ku bibuka byabanjirijwe no kunamira izi nzirakarengane kimwe n’izindi zirenga 3400 zishyinguye mu rwibutso rwa Nyamishaba, abayobozi batandukanye b’aka karere banashyira indabo  ku kimenyetso cy’amateka ya Jenoside kiriho amazina y’aba bibukwa cyubatswe muri iri shuri  uyu mwaka mu rwego rwo gukomeza kubaha icyubahiro no kuzahora babibuka.

Uwarokotse jenoside, Habyarimana Pierre Céléstin, avuga ko ubuyobozi bubi mbere y’uko bunabakorera Jenoside bwabanje kubica mu bwonko kuko butatumaga hari umututsi wiga ishuri rya Leta,aho na we ngo byamugizeho ingaruka zikomeye kandi yari umuhanga bitangaje agasibira gatatu kose  adatsinda akajya mu ryigenga,aho Jenoside yamusanze  mu wa mbere.

Meya Ndayisaba Franà§ois acana urumuri rwicyizere.

Avuga ko muri Jenoside icya mbere abicanyi babanje gukora ari ukumenagura amato n’ingashya zose no kugota inkengero z’ikivu ngo hatagira umututsi wambuka, mu babashegeshe hakabamo n’abari abanyeshuri bigaga mu cyari ETO Kibuye baturukaga mu duce twarangwagamo imirwano mu cyari perefegitura ya Byumba basigaraga ku ishuri mu biruhuko,bamwe muri bo bakaba ngo barijanditse muri Jenoside bikomeye  n’ubu bakaba nta n’umwe baramenya ngo aze ahanirwe ibyo yabakoreye anatange ubuhamya bw’ibyo bakoraga anabereke aho bajugunye imibiri y’ababo, ishyingurwe mu cyubahiro.

Bizimana Jonathan uhagarariye AERG muri iri shuri wari ufite umwaka umwe gusa muri Jenoside yakorewe abatutsi akayirokoka,asanga  ubuhamya butangwa mu bihe nk’ibi byo kwibuka budakwiye guharirwa abayirokotse  gusa kuko buri wese aba yivugira ibyamubayeho  ubwe, ariko ko n’abatarahigwaga  cyangwa abishe abatsutsi bagize icyo bavuga hari byinshi byafasha.

Ati’’ Byatuma nkatwe urubyiruko turushaho kumenya amateka y’ubugome bwadukorewe  n’uko babikoze,  bakatura bakatubwira aho imibiri y’abacu tutarabona ngo ishyingurwe mu cyubahiro yajugunywe, n’iyatawe mu mazi tukabimenya  kuko ibyavuzwe muri gacaca bidahagije ngo tumenye iby’urupfu rw’abacu n’icyabateye kudukorera biriya.’’

Abayobozi banyuranye bibuka abari abanyeshuri nabakozi bicyari ETO Kibuye bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi  Ndayisaba Franà§ois, yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi muri aka karere ari ndengakamere, binagaragazwa n’abayigizemo uruhare bamenyekanye ku rwego mpuzamahanga ari benshi bakananyuzwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, barimo uwari perefe wa Kibuye Clément Kayishema,uwigeze kuba umunyamabanga mukuru wa MRND Edouard Karemera, Umucuruzi Obed Ruzindana washegeshe icyari komini Rwamatamu, Pasiteri Elizaphan Ntakirutimana n’umuhungu we Dr Gérard Ntakirutimana, Eliezer Niyitegeka wari Minisitiri w’itangazamakuru n’abandi.

Avuga ko byongeyeho na zone turquoise itaragize icyo imarira abatutsi ahubwo ikabasonga,ariko ko ibyo byose byarangiye, bakaba bashishikajwe no kwiyubaka n’ibibazo byose byagaragajwe bagerageza kubikemura.

Dr Nsabimana Erneste uyobora irishuri  yavuze ko uyu mwaka bageneye abarokotse 2 batishoboye inka ebyiri zihaka imwe y’agaciro ka 400.000 y’amanyarwanda, yiyongera ku bindi bakoze mu myaka ishize birimo uwo bahaye inzu ifite agaciro ka miliyoni 30, n’ibindi  kandi gufata mu mugongo n’abandi barokotse batishoboye birakomeje.

Abana bibumbiye muri AERG muri IPRC Karongi bifuza ko amateka yibyabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi yarushaho kumenyekana.
Urubyiruko rwibumbiye muri AERG/ Karongi
Abayobozi ba IPRC Karongi bunamira abari abanyeshuri nabakozi bicyari ETO Kibuye bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Abayobozi ba IPRC Karongi bunamira abari abanyeshuri n’abakozi b’icyari ETO Kibuye bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi

Ikimenyetso cyamateka ya Jenoside kiriho amazina yabari abanyeshuri nabakozi bicyari ETO Kibuye bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. IMG 20190425 WA0022

Mu kwibuka abari abakozi nabanyeshuri bicyari ETO Kibuye bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsiabatishoboye 2 baremewe inka zihaka.
Mu kwibuka abari abakozi n’abanyeshuri b’icyari ETO Kibuye bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi,abatishoboye 2 baremewe inka zihaka

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *