Ubuyobozi bwa IPRC Karongi iherereye mu cyahoze ari ETO Kibuye, ubu ni mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, buvuga ko abari abakozi n’abanyeshuri b’icyahoze ari ETO kibuye bamaze kumenyekana bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ari 13 barimo uwari umunyamabanga w’ishuri,umurezi n’abanyeshuri 11, hakaba hakomeje ubushakashatsi ngo harebwe ko haba hari n’abandi bishwe bataramenyekana.
Ku bibuka byabanjirijwe no kunamira izi nzirakarengane kimwe n’izindi zirenga 3400 zishyinguye mu rwibutso rwa Nyamishaba, abayobozi batandukanye b’aka karere banashyira indabo ku kimenyetso cy’amateka ya Jenoside kiriho amazina y’aba bibukwa cyubatswe muri iri shuri uyu mwaka mu rwego rwo gukomeza kubaha icyubahiro no kuzahora babibuka.
Uwarokotse jenoside, Habyarimana Pierre Céléstin, avuga ko ubuyobozi bubi mbere y’uko bunabakorera Jenoside bwabanje kubica mu bwonko kuko butatumaga hari umututsi wiga ishuri rya Leta,aho na we ngo byamugizeho ingaruka zikomeye kandi yari umuhanga bitangaje agasibira gatatu kose adatsinda akajya mu ryigenga,aho Jenoside yamusanze mu wa mbere.

Avuga ko muri Jenoside icya mbere abicanyi babanje gukora ari ukumenagura amato n’ingashya zose no kugota inkengero z’ikivu ngo hatagira umututsi wambuka, mu babashegeshe hakabamo n’abari abanyeshuri bigaga mu cyari ETO Kibuye baturukaga mu duce twarangwagamo imirwano mu cyari perefegitura ya Byumba basigaraga ku ishuri mu biruhuko,bamwe muri bo bakaba ngo barijanditse muri Jenoside bikomeye n’ubu bakaba nta n’umwe baramenya ngo aze ahanirwe ibyo yabakoreye anatange ubuhamya bw’ibyo bakoraga anabereke aho bajugunye imibiri y’ababo, ishyingurwe mu cyubahiro.
Bizimana Jonathan uhagarariye AERG muri iri shuri wari ufite umwaka umwe gusa muri Jenoside yakorewe abatutsi akayirokoka,asanga ubuhamya butangwa mu bihe nk’ibi byo kwibuka budakwiye guharirwa abayirokotse gusa kuko buri wese aba yivugira ibyamubayeho ubwe, ariko ko n’abatarahigwaga cyangwa abishe abatsutsi bagize icyo bavuga hari byinshi byafasha.
Ati’’ Byatuma nkatwe urubyiruko turushaho kumenya amateka y’ubugome bwadukorewe n’uko babikoze, bakatura bakatubwira aho imibiri y’abacu tutarabona ngo ishyingurwe mu cyubahiro yajugunywe, n’iyatawe mu mazi tukabimenya kuko ibyavuzwe muri gacaca bidahagije ngo tumenye iby’urupfu rw’abacu n’icyabateye kudukorera biriya.’’

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Ndayisaba Franà§ois, yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi muri aka karere ari ndengakamere, binagaragazwa n’abayigizemo uruhare bamenyekanye ku rwego mpuzamahanga ari benshi bakananyuzwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, barimo uwari perefe wa Kibuye Clément Kayishema,uwigeze kuba umunyamabanga mukuru wa MRND Edouard Karemera, Umucuruzi Obed Ruzindana washegeshe icyari komini Rwamatamu, Pasiteri Elizaphan Ntakirutimana n’umuhungu we Dr Gérard Ntakirutimana, Eliezer Niyitegeka wari Minisitiri w’itangazamakuru n’abandi.
Avuga ko byongeyeho na zone turquoise itaragize icyo imarira abatutsi ahubwo ikabasonga,ariko ko ibyo byose byarangiye, bakaba bashishikajwe no kwiyubaka n’ibibazo byose byagaragajwe bagerageza kubikemura.
Dr Nsabimana Erneste uyobora irishuri yavuze ko uyu mwaka bageneye abarokotse 2 batishoboye inka ebyiri zihaka imwe y’agaciro ka 400.000 y’amanyarwanda, yiyongera ku bindi bakoze mu myaka ishize birimo uwo bahaye inzu ifite agaciro ka miliyoni 30, n’ibindi kandi gufata mu mugongo n’abandi barokotse batishoboye birakomeje.






