Aba bakobwa ni ibyamamare, bakaba bafite inkomoko mu bihugu bitandukanye bya Afurika, by’umwihariko bakaba babica bigacika muri Amerika ku bw’ibikorwa byabo bya Cinema,imideli,…bituma biyumvwamo n’abatagira ingano ku bw’uburanga bwabo.
10.Lupita Nyongo

Uyu mukobwa ukomoka muri Kenya yagiye atsindira ibihembo bitandukanye birimo ibya Oscar 2013 ndetse aba n’Umunyakenya wa mbere watwaye igihembo cya Academy Award of Performance nyuma yo gukina Filme “12 years a Slave”
9.Candys Mclure

Candys amaze kumenyekana muri Cinema aho abifatanya no kumurika imideLi, Imiterere ye ikaba iri mu bimufasha kumenyekana no gutuma abagabo bamurangarira, uyu mukobwa akaba afite inkomoko muri Afurika y’Epfo.
8.Tandie Newton

Uyu mubyeyi ufite abana 3 ukomoka muri Zimbabwe, afite umubiri ukurura abagabo, yamenyekanye muri filme zitandukanye harimo nka “Mission impossible2”, bitewe n’umubiri we biragoye kwemera ko yibarutse izo nshuro zose.
7.Ella Thomas

Uyu mukobwa yabaye icyamamare ubwo yari Fiance wa P Didy muri Filme zitandukanye akaba afite nyina ukomoka muri Eritrea na se ukomoka muri USA akaba ari n’umusirikare mu ngabo zirwanira mu kirere.
Ella akaba afite ikimero gikurura ibindi byamamare bagenzi be harimo na P Didy ubwe.
6.Megalyn Echikunwoke

Megalyn yamenyekanye muri Filme y’uduce (series) ica kuri Televiziyo zo muri USA, benshi bemeje ko zakunzwe kubera uburyo uyu mukobwa akinamo kandi akaba anateye neza bikamukururira abakunzi.
Kuba akomoka mu gihugu cya Nigeria biri mu bimunezeza akaba akunda gusura ibihugu bifite ibyiza nyaburanga bikaze.
5.Michelle Van Der Water

Michelle n’ubwo yarerewe muri Australia, akomoka muri Afrika y’Epfo. Akaba akundwa n’abagabo batari bake nyuma y’aho agiye agaragarira muri Filme z’uduce kuri Televiziyo ahagana mu 2009.
4.Liya Kebede
Liya yamenyekanye ubwo yari mu mashuri yisumbuye aho yayoboraga Filme akanazikina, nyuma byaje kumuhesha amahirwe yo guhura n’ umufaransa w’umunyamideri amwigisha kumurika imideli biza kumuhesha akayabo k’amafaranga nyuma yo kuzenguruka ibihugu bya Afurika, Aziya n’Uburaya.
3.Gugu Mbatha Raw

N’ubwo azwi nk’umwongerezakazi si ko bimeze kuko Gugu akomoka muri Afurika y’Epfo. Ise umubyara Mbatha Patrick yatandukanye na nyina Anne Raw ndetse aba ari nawe umurera agira amahirwe yo gukora ibiganiro kuri Televiziyo arakundwa , bityo aba icyamamare ariko ngo n’umubiri we wabimufashijemo.
2.Azie Tesfai

Uyu mukobwa ufite ubwiza no kuba ateye neza ngo asa n’umunya Calfonia y’amajyepfo, ubusanzwe akaba akomoka muri Ethiopia ariko akaba yararerewe muri Los Angeles.
Yamenyekanye muri filme zitandukanye zacaga kuri Televiziyo nyuma ngo aza kubona bitamunyuze akomeza amasomo y’ibijyanye n’ubucuruzi ari nabyo byamufashije kuba rwiyemezamirimo.
1.Charlize Theron

Amaguru ya Theron avugisha benshi amagambure hakiyongraho uburyo ikibuno cye kimeze
Uyu mukobwa ukomoka muri Afurika Y’epfo yatsindiye igihembo cy’umukobwa w’imyaka 16 uzi kwiyerekana mu ruhame ubwo yari mu mashuri yisumbuye binamuhesha amahirwe yo gukina filme zitandukanye nka Cider House Rules, The Devil’s Advocate n’izindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga FredBwiza.com


