Moses Ssali uzwi ku izina rya Bebe Cool ni umuhanzi w’imyaka 37 y’amavuko ukomeye cyane mu gihugu cya Uganda, uburyo igitaramo ateganya gukorera muri Serena Hotel i Kampala kirimo kwamamazwa ntibisanzwe, ku buryo hari kwitabazwa n’abataravuka.

Zuena Kirema ni umugore w’umuhanzi Bebe Cool, uhora agaragaza kurwanira ishyaka umugabo we mu bikorwa bye by’iterambere cyane cyane muzika n’ubwo bamwe batabifata neza.
Kuri uyu wa kabiri Taliki ya 03 Kanama nibwo Zuena yashyize ku nkuta ze ifoto; iyi foto ikaba ihamagarira umwana atwite gufatanya na se mu kwitegura iki gitaramo.

Iyi foto yanditseho amagambo y’icyongereza aho tugenekereje mu Kinyarwanda yaba agira ati:”ngwino ufashe data ku italiki ya 7 Kanama mu gitaramo azakorera muri Serena Hotel”.
Aya magambo akaba yarakoreshejwe cyane n’abafana mu kwamamaza iki gitaramo gusa n’ubwo kurwanira ishyaka umugabo we bamwe babifata nko kwanjwa, abandi babifata nk’ubwenge bwinshi, urukundo n’ikinyabupfura ndetse no gukunda cyane umugabo we.

Bebe Cool yagiye agaragara kenshi mu bitaramo ari kumwe n’umugore we Zuena, agakora udushya dutandukanye nko kumusomera mu ruhame, konka ibere rye,..ibyo bamwe bafata nk’urukundo rudasanzwe abandi bakabifata nko kwiyandarika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/Bwiza.com


