Peter Adams, umuganga w’inyamaswa w’Umwongereza yahuye n’inzovu yitwa Kirsty yavuraga mu myaka 35 ishize, ihita imumenya, ibi bikagaragaza ko inzovu idapfa kwibagirwa vuba.
Peter yakoraga muri pariki nto (zoo) y’i Neunkirchen, mu Budage kugeza mu mwaka wa 1987, ariko nyuma aza kuhava. Abifashijwemo n’inshuti ye ituye i Trèves, Peter yaje kubona uko yongera kuvugana n’abaganga b’inyamaswa bo mu Budage nyuma y’imyaka myinshi yari ishize ahavuye, bamubwira ko hari inzovu ifite imyaka 52.
Kirsty yavutse mu mwaka wa 1967, ubu iba muri pariki nto yo mu Mujyi wa Neunkirchen, wo mu Budage, yahoze i Chester mu Bwongereza agace ko mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Bwongereza, iza kuhava ijya kuba i Dublin, aho yagaragaye mu mwaka wa 1994- 2005.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru 7sur7, ngo kwibagirwa kw’Inzovu si iby’ako kanya, ngo kuko ubwo uyu muganga yahuraga n’iyi nzovu, yibutse ijwi rye n’icyuya.
Peter ati “Yarankundiye ndayegera noneho inkorera akantu ko kunyereka ko inyishimiye, urwo rwibutso nzarugumana mu mutima wanjye by’ibihe byose”.



