Uganda: Hari abahanuye ko Perezida Museveni atoherejwe n’Imana

Sangiza iyi nkuru

Muri Mbarara abanyamasengesho ba Saint Church bashyigikiye ishyaka rya FDC riyobowe na Kiiza Besigye bavugiye ku mugaragaro ko Museveni atoherejwe n’Imana ngo abe Perezida wa Uganda.
Kuri uyu wa Kabiri taliki 5 Mata 2016 nibwo urusengero rwa Saint Church rwateguye amasengesho azamara icyumweru, basenga ngo Imana izane impinduka muri Uganda bityo Guverinoma ihinduke.
New Picture
Ayo masengesho yateguwe nyuma y’uko Police iherutse kuburizamo ayo bari bateguye mu minsi ishize, nyamara abayobozi 26 ba FDC ntibacika intege bakomeza gutegura andi
Muri ayo masengesho yagaragayemo abasengera muri Saint church bose barangajwe imbere na Denis Nzeyimana, watuje akanwa ke mu isengesho rikomeye asaba ko Imana yaza ikayobora ibikorwa bya Uganda
Nyuma yaje kurisoza avuga ko Imana atariyo yohereje Museveni ngo ayobore igihugu cya Uganda, kuko ngo ubusanzwe Imana ishyiraho Perezida utega amatwi abaturage kandi akabafata kimwe.
Denis avuga akababaro aterwa n’uko Leta igenda ku bo batavuga rumwe ntiyite ku macumbi y’indaya n’utubari, yagize ati: ” njyewe ku cyumweru dusengera Perezida numvise mbangamiwe, birababaje aho kugirango Leta ifunge utubari n’amacumbi bikoreshwa nabi, ahubwo ikirirwa ikinga office z’amashyaka atavuga rumwe nayo kandi ashaka uko yaharanira kuzana amahoro no gukuraho ubusumbane mu gihugu.”
Nk’uko Chimpreport ibivuga, ngo muri ayo masengesho yari yitabiriwe n’abayoboke 40 ba FDC , ushinzwe isakazabikorwa ryaryo Byamukama Peter yabahumurije ababwira ko bakomeza ibikorwa byabo byo kugaragaza ukuri. Anashimangira ko kandi Uganda itagomba gusibangana hejuru y’umuntu umwe” Museveni”
Aba banyamasengesho bibumbiye mu ishyaka rya FDC ahanini ibi babikoze nyuma y’uko umuyobozi w’iryo shyaka Kiiza Besigye arekuriwe, nyuma agahita yongera gutabwa muri yombi,bivugwa ko ari mu rwego rwo kwirinda guteza umutekano muke.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *