Umuhanzi Diamond Platnumz aherutse gushyira ku karubanda ko uwahoze ari umurinzi we, Mwarabu Fighter yaryamanye n’umukunzi wa mugenzi we, Harmonize ari we Sarah Michelloti.
Ikinyamakuru Ghafla kivuga ko Diamond yashyize ku karubanda aya makuru mu ndirimbo yafatanyije na Fally Ipupa yitwa ‘Inama’.
Diamond avuga ko umurinzi we, Mwarabu yirukanwe nyuma yo kuryamana n’umugore wa Harmonize.
Aya makuru si Diamond wenyine uyatangaje kuko no mu minsi ishize, impirimbanyi Mambe Kimambi yayatangaje ariko Sarah na Harmonize bakayatera utwatsi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Harmonize yavuze ko ibyo Diamond yakoze ari agasuzuguro.
Ati “ Ibi ni agasuzuguro… Kubwira rubanda ko umugore wanjye yaryamanye na Mwarabu. Gusa ntacyo nakora.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Muri iyi minsi Diamond ari gushyira hanze amakuru y’amabanga bwite. Aherutse gutangaza ko uwari umugore we, Zari Yaryamanye na Peter wari muri P-Square ndetse n’uwamukoreshaga imyitozo ngororamubiri.


