Abikorera n’ibitaro bya Ruli byo mu Karere ka Gankenke, basuye urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera, basobanurirwa amateka yarwo n’uburyo Abatutsi ibihumbi bahakorewe ubwicanyi ndengakamere.
Ni itsinda ryari rigizwe n’abantu basaga ijana baturutse mu Murenge wa Ruli, ku wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2019, ubwo bageraga ku rwibutso rwa Ntarama, basobanuriwe amateka yarwo, batemberezwa mu bice birugize, bunamira inzirakarengane zirushyinguyemo banashyira indabo ku mva, ndetse banatanga inkunga yo gukomeza imirimo yo kurubungabunga.

Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG) ifite mu nshingano gucunga urwibutso rwa jenoside rwa Ntarama, Umuganwa Marie Chantal, yavuze ko Abatutsi benshi bari batuye muri aka gace ka Bugesera ari abakuwe mu bice by’Amajyaruguru [Ruhengeri & Byumba] n’ahandi, mu mwaka wa 1959, bafatwa nabi birangira bamwe banishwe.
Ati “Nyamata yatujwemo Abatutsi atari uko hari ahantu heza ho kuborohereza mu kubaho ahubwo bwari uburyo bashakaga bwo kubica buhorobuhoro, yari politiki yariho yo kwica no gutoteza ubwoko tutsi, Bugesera kari agace kari gatuwe gake, kagizwe n’ishyamba ryarimo inyamaswa z’inkazi n’isazi ya Tsetse yaryaga umuntu agasinzira, agapfa…. Babayeho nabi,…

Yakomeje avuga ko Abatutsi babayeho mu buzima butoroshye muri aka gace na mbere y’uko jenoside itangira nyirizina mu mwaka wa 1994, bicwa n’indwara z’ibyorezo n’ibindi. Ibihumbi by’Abatutsi bakaba bariciwe kuri Kiliziya ya Ntarama no mu nkengero zayo, ari naho ubu hari uru rwibutso rwa Ntarama.
Ati “Umututsi hano mu Bugesera yari ikibazo, mbere Kiliziya zafatwaga nk’ahantu hatagatifu ari mu nzu y’Imana, umuntu ahafata nk’ahantu yakirira, ariko mu 1994 Abatutsi bagerageje kwirwanaho ariko biza kuba iby’ubusa, bumvaga ko nta muntu wamena amaraso mu nzu y’Imana ariko barishwe, abana bakubitwa ku nkuta, ababyeyi n’abagabo baricwa,…”.
Nyuma y’amateka maremare y’ibyabereye aha i Ntarama iri tsinda ryasobanuriwe, umwe muri bo, Niyonsenga Thelesie, umuganga ku bitaro bya Ruli, yavuze ko arushijeho gusobanukirwa uburemere bwa jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “ N’ubwo ataribwo bwa mbere nsuye urwibutso rwa jenoside ariko iyo umuntu ageze ahantu nk’aha nibwo asobanukirwa neza uburemere bwa jenoside yakorewe Abatutsi, hari amateka nsobanukiwe nyakuri n’uburemere bwayo, birenze ukwemera,… Icyakorwa ni ubukangurambaga kugira ngo jenoside itazongera kubaho ukundi”.
Nizeyimana Jean Basco, uhagarariye abikorera(PSF) mu Murenge wa Ruli, avuga ko basanzwe bafatanya n’ibitaro bya Ruli mu bikorwa byo kwibuka, baremera abarokotse jenoside, gusura inzibutso,…
Ati “Nko mu Murenge wa Ruli twubatse urwibutso rwa jenoside rwuzuye rutwaye asaga miliyoni esheshatu, uyu munsi rero kuba twasuye uru rwa Ntarama tugasobanurirwa amateka y’ibyahabaye, ubutumwa dutahanye ni uko tugomba kurwanya intengabitekerezo ya jenoside kugira ngo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi”.
Ubutumwa agenera bagenzi be, agira ati “ Mu bikorera muri rusange hagaragayemo abantu bijanditse muri jenoside tukaba tukibasaba gutanga amakuru baba bazi ku haba hakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro, bagasaba n’imbabazi kandi bagaharanira ko ibyabaye bitazongera”.

Uwari uyoboye iri tsinda, akaba n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruli, Nizeyimana Jean Marie Vianney, avuga ko basuye uru rwibutso muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi igikomeje mu minsi 100.
Ati “Twaje turi ibyiciro bitandukanye birimo abakozi b’Umurenge, ab’ibitaro, abikorera, koperative na za kampani bakorera mu murenge wa Ruli, twateguye iki gikowa mu rwego rwo kwibuka, twibuka abacu bazize jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo tubasubize icyubahiro n’agaciro bambuwe n’abatarabahaye ubuzima”.
Yakomeje avuga ko harimo abari bakiri bato mu 1994, ko bibafasha gusobanukirwa ubugome ndengakamere jenoside yakoranywe, bityo bakubakwamo imbaraga zo guhangana n’abayipfobya ndetse n’abayihakana.
Iri tsinda ryari rigizwe n’abantu 110 baturutse mu Murenge wa Ruli, iyi yari inshuro ya kabiri basura uru rwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi bitanu, bakaba basize batanze inkunga [sheki] y’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda yo gukomeza imirimo yo kurubungabunga.





















