Rusisiro: Mu kwibuka, bashimiye Perezida Kagame wabanishije neza abanyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Umudugudu wa Rusisiro uri mu murenge wa Nyamirambo ho mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa kane tariki ya 7 Mata 2016, ubwo bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, baboneyeho gushimira Umukuru w’igihugu Paul Kagame wagize uruhare mu kurokora Abanyarwnda no kubabanisha neza ubu bakaba babanye mu mahoro.
Munyakazi Isaac watanze ikiganiro, yavuze ko Abanyarwanda bari babanye nta kibatanya nyuma bakaza gutanywa n’abazungu bazanye amoko kugirango babone uko babacamo ibice, ibi byatumye u Rwanda rugwa mu mahano yaje guhitana abasaga Miliyoni y’Abatutsi b’inzirakarengane bapfuye mu 1994 bazize Jenoside.
Yakomeje avuga ko abazungu bari bakwiye kuza bakareba akaga basigiye u Rwanda mbere yo guhakana no gupfobya Jenoside, bakareba uburyo ahari hatuye abantu habaye amatongo ndetse bakumva ubuhamya bw’abarokotse Jonocide.
Yavuze ko n’ubwo bahuye n’akaga, batareka gushima ingabo za FPR zahagaritse Jenoside ku bwo kwitanga zagize kuko zagaragaje umutima wo gukunda u Rwanda aho izari muri CND zahanganye n’ibigo bya gisirikare bikomeye byari bibakikije ndetse bifite n’ubufasha bw’Abazungu ariko zigahangana kugeza zirokoye abanyarwanda.
Mukandayisaba ni Umubyeyi watanze ubuhamya avuga ko yanyuze mu nzira zikomeye aho yiciwe umugabowe n’abana be ndetse n’abavandimwe agasigara mu gahinda katamworoheye.
Uyu mubyeyi kandi yashimiye Umukuru w’igihugu we witanze akemera gusiga ibyiza akaza ku rugamba kugirango arokore abanyarwanda ndetse kuri ubu akaba yarababanishije bakaba babanye neza n’ababasahuye ndetse n’ababiciye.
Yagize ati: “ Kugeza ubu, ndashimira umukuru w’gihugu, yabashije kurokora abanyarwanda, yashyizeho gacaca, kuri iyi saha uganira n’uwakwiciye ndetse n’uwagusahuye mugasangira”.
Umuyobozi w’umudugudu wa Rusisiro, Nyundo Justin aganira na Bwiza.com yavuze ko abaturage ayoboye bitabira ibikorwa bijyanye no kwibuka aho muri iyi minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bazakora ibikorwa byo kwegera abacitse ku icumu babaremera aho bazabaha ibijyanye n’ibyo kurya ndetse bakazafasha abana badafite ubushobozi bwo kujya ku ishuri.
Yakomeje atanga ubutumwa ku banyarwanda cyane cyane abo mu mudugudu wa Rusisiro abasaba kumva ko iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari icyabo.
Yakomeje abaha impanuro ko kwibuka aribyo bizatuma ntawakongera gusubiza Abanyarwanda mu mabyo banyuzemo kandi nta we ukwiye kwirara ngo yibagirwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *