Perezida Magufuli yaraye asoje uruzinduko rwe mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli yasoje uruzinduko rw’iminsi 2 yagiriraga mu Rwanda, aho yatashye anyuze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali aho we na madame we baherekejwe na perezida Paul Kagame n’umufasha we, Jeannette Kagame nyuma yo kuva kunamira imibiri ishyinguwe mu rwibutso rwa Gisozi.

Perezida Magufuli yatangiye uruzinduko rwe kuwa Gatatu aho we na perezida w’u Rwanda batashye inyubako ikoreramo ibiro bya gasutamo ibihugu byombi bihuriyeho ndetse bataha n’ikiraro mpuzamahanga cya Rusumo.

25689689534_e0651e0a13_z
Perezida Magufuli aherekejwe na Kagame ku Rwibutso rwa Gisozi

Ku mugoroba wo kuri uwo wa Gatatu yakiriwe ku meza na perezida Kagame aho bombi batangiye ubutumwa bugaragaza ko biyemeje gushimangira umubano n’ubufatanye hagamijwe iterambere ry’ibihugu byombi.

Dr John Magufuli yatashye nyuma yo kwifatanya n’Abanyarwanda gutangira icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 22 genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, ariko imvura nyinshi yaguye kuri uyu wa Kane ikaba yatumye atifatanya nabo mu rugendo rwo kwibuka (Walk to remember) mu gihe narwo rwari muri gahunda ze.

Perezida Paul Kagame kuri twitter ye akaba yashimiye perezida Magufuli kuba yasuye u Rwanda, avuga ko uruzinduko rwe rwagaragaje kwifatanya n’abanyarwanda kandi rwakomeje umubano wa kivandimwe usanzwe hagati ya Tanzania n’u Rwanda

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *