Mu minsi ishize nibwo Museveni yanyuze mu ishyamba ry’inzitane yerekeza mu gace ka Bundibugyo agiye guhumuriza abari bagezweho n’iterabwoba, yongeye gusubirayo ariko noneho yitwaje imbunda.
Nk’uko byigaragaza ku mafoto, Museveni yagaragaye yambaye imyenda ya gisirikare ari nako ahetse imbunda ku bitugu izwi ku izina rya AK47.

Si we gusa kuko yaherekejwe na bamwe mu nzego z’umutekano iza Polisi na gisirikare, harimo Burigadiye(Brigadier)Peter Erweru ndetse n’umukuru wa Polisi mu gace ka Bundibugyo.
Mu rwego rwo guhumuriza abaturage no kugira inama abahungabanya umutekano, Museveni yagize icyo abivugaho muri aya magambo:” impamvu nagarutse hano nzanye n’ingabo, ni ukugirango dufatanye kubungabunga umutekano”.
yakomeje agira ati:” Ikindi kandi turashaka kubwira abataye ingo zabo ku bw’umutekano muke ko bagaruka, turabamenyesha ko tugiye guhangana n’amabandi aho yihishe hose niba yanze kwigaragaza ku neza, turayaturumbura aho ari hose”.

Mu rwego rwo kunoza uburyo umutekano wakwiyongera kandi ngo Museveni azahura n’abayobozi ba Bakojo na Bamba bityo bamufashe kumvikanisha impande zihanganye.
Ayo makimbirane ahanini yatewe n’amatora ubwo Museveni Yatorerwaga kuyobora indi manda bityo bamwe ntibabishyigikira bituma batangira guhangana n’uruhande rwari rumushyigikiye.

Ibyo rero bikaba bituma azamuka akanamanuka imisozi ndetse no kunyura mu ishyamba ry’inzitane ngo abashe kubahuriza hamwe ngo basenyere umugozi umwe, bubake Uganda bityo bagere ku byo biyemeje.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


