Umuraperi Flesh Kid w’imyaka irindwi yashimuswe

Sangiza iyi nkuru

Umubyeyi w’umuraperi Patrick Ssenyonjo uzwi nka Flesh Kid, Mutabazi  yamaze gushimuta umuhungu we amuvana Kampala ku ngufu amusubiza iwabo mu Karere ka Luwero.

Ikinyamakuru Bigeye dukesha iyi nkuru kivuga ko ibi ngo yabitewe no kubona ko ushinzwe inyungu z’umuhungu we adashobora kumwubakira inzu cyangwa ngo amugurire imodoka kandi ari se w’icyamamare.

Flesh Kid ni umuraperi ukizamuka mu muziki wo mu gihugu cya Uganda. Azwi cyane mu ndirimbo nka Banteeka, Bambi n’izindi zakunzwe mu gihugu cye no hanze.

fresh kid 2
Umuraperi Fresh Kid

Iki cyemezo gifashwe n’uyu mubyeyi nyuma y’aho uwari manager, Francis Kamoga yari yirukanwe mu minsi mike.

Mutabazi nk’uko iyi nkuru ibivuga, avuga ko agiye gushakira umuhungu we manager mushya uzabasha kubahiriza ubusabe bwe.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

N’ubwo bimeze bityo, Flesh Kid bizamugiraho ingaruka ku bijyanye n’amasomo kuko yari yamaze guhabwa ubufasha bwo kwiga mu ishuri ry’umukire w’Umuhinde, Rajiv Rupareila riri Kampala.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *