Abahakana jenoside yakorewe Abatutsi ni injiji- Ntakirutinka Charles

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Ntakirutinka Charles w’imyaka 69 y’amavuko, avuga ko abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, ari injiji itazagira n’icyo igeraho.

Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com ku wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2019, Ntakirutinka nk’inararibonye muri Politiki y’u Rwanda ndetse uzi ibyarubayemo  na mbere ya 1994, avuga ko aho Umututsi yari hose mu gihugu yahigwaga bukware ngo yicwe, akaba atemeranya na bamwe barwanya Leta y’u Rwanda bahakana bakanapfobya jenoside yabakorewe.

Yagize ati “Ntekereza ko abavuga ibyo ngibyo ari injiji, Njyewe nkurikije ibyabaye muri iki gihugu icyaba cyarayiteye cyose, ikigaragara Jenoside yarabaye. Yarabaye ku mugaragaro, Abatutsi baribasiwe, uwiswe Umututsi wese aho yabaga ari yari wawundi wahigwaga kugira ngo arimburwe,… Nta kuntu umuntu yayihakana keretse afite ibindi bitekerezo ntazi icyo bigamije, uyihakana sinzi ko hari icyo azageraho kuko ni ukuri kwigaragaza”.  

Yakomeje avuga ko jenoside yakorewe Abatutsi na we yamugizeho ingaruka,  abavandimwe be babiri bakicwa, umwe akaba yari afite impamyabumenyi y’ikirenga (Phd) yari yarakuye muri Amerika.

Ntakirutinka Charles ni umusaza w’imyaka 69 y’amavuko, yavukiye mu Cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, Komini ya Rukondo, ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi, Akarere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo.

Amashuri abanza n’ayisumbuye yayize mu Rwanda, Kaminuza ajya kuyiga mu Bubiligi aho yakuye impamyabumenye mu ishami rya Ingénieur Civil physician. Mu 1977 nibwo yatangiye akazi muri Kaminuza y’u Rwanda ari umushakashatsi ku byerekeranye n’ingufu z’isubiraho, nyuma y’imyaka itatu yaje kuba umunyamabanga mukuru wa Kaminuza.

YouTube player

Ntakirutinka yabaye Minisitiri ahabwa n’izindi nshingano zitandukanye biza kurangira afunganwe na Pasiteri Bizimungu wabaye Perezida w’u Rwanda mu mwaka wa 2000, ubwo bashingaga ishyaka Ubuyanja, amara imyaka icumu (2002-2012).

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *