Umunyamakuru kuri Radiyo Magic FM, Augustin Mulindwa yasobanuye uko umusore uhanagura inkweto kuri Sitasiyo Engen, Kimironko yamwambuye amafaranga ku ngufu.
Mu gace kahariwe ‘gusomera’ kuri iyi radiyo, Mulindwa uzwi nka Big brother, yavuze ko asomeye uyu musore avuga ko yamwishyuje igiciro kiri hejuru y’igisanzwe kizwi kandi akabigirana agasuzuguro.
Ati “ Nari nagiye gukoresha ipine kuri Sitasiyo ya Kimironko, hafi aho hari abasore bahanagura inkweto. Jama araza arambwira ngo ashaka kumpanagurira inkweto mubwira ko nihuta. Yampaye kambambiri nicara mu modoka, ntiyarengeje umunota. Hariya abatipe ukuntu bahanagura, haba muri gare, haba ugana Kabeza, bariya ba numberless bose bahanagurira 200Rwf,”
Yakomeje agira ati “ Namuhaye inoti ya 500Rwf arayibika, nti none se ntabwo ungarurira, ati wapi wana mpanagurira senki sa [cinq cent]. Nari nagize ngo ni burage. Aka kazi dukora ni kabi, nari kumukubita ingumi akayansubiza. Yambihirije umunsi.”
Yongeyeho ati “ Ikibazo si amafaranga ahubwo ikibazo ni ukuyatwara ku gasuzuguro.”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Mugenzi we, Anitha Pendo we yavuze ko aba yakubise uyu musore ibindi akabitekerezaho nyuma.


