Tugomba kwibuka kuko nta sosiyete n’imwe itibuka – Depite Byabarumwanzi

Sangiza iyi nkuru

Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ni ngombwa; bizafasha gukumira no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside, no kurinda ko Jenoside yazasubira ukundi.

Ibi bagarutsweho ku wa gatanu tariki ya 8 Mata 2016, mu biganiro byatanzwe hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Ruhango, hakaba hari ku munsi wa mbere w’ibiganiro byateguwe muri gahunda y’Icyumweru cy’Icyunamo cyo kuwibuka ku nshuro ya 22 Abatutsi bazize Jenoside mu mwaka wa 1994. Inyito y’ikiganiro cy’uyu munsi ikaba “Akamaro ko kwibuka Jenoside yakorerwe abatutsi mu mwaka wa 1994”.

csm_IMG_9384_ef80b0a41f

Kuri uyu munsi, Akarere ka Ruhango kifatanyije n’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda: Depite Byabarumwanzi Franà§ois, Depite Uwanyiligira Gloriose, Depite Nyirabagenzi Agnès, na Depite Izabiriza Marie Mediatrice.

Depite Byabarumwanzi yatanze ikiganiro mu mudugudu wa Nyarusange ya mbere mu Kagali ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango, Depite Nyirabagenzi agitanga mu Kagali ka Kamujisho umurenge wa Mwendo, Depite Uwanyiligira agitanga mu Kagali ka Kebero mu murenge wa Ntongwe, naho Depite Izabiriza aganira n’abaturage mu Murenge wa Bweramana.

Abagize Komite Nyobozi y’Akarere nabo bifatanyije n’abaturage mu buryo bukurikira: Umuyobozi w’Akarere, Mbabazi Franà§ois Xavier, yari mu Kagali ka Ntenyo mu Murenge wa Byimana, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Twagilimana Epimaque, yagiye mu Kagali ka Kirwa Umurenge wa Kinihira, naho umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kambayire Annonciata, ajya mu murenge wa Kabagali.

csm_IMG_9366_f2438946cf
Depite Byabarumwanzi Franà§ois

Ese kwibuka ni ngombwa?

Mu kiganiro n’abaturage b’Akagali ka Nyamagana, Depite Byabarumwanzi yateruye asobanura impamvu kwibuka ari ngombwa. Ati “Tugomba kwibuka kuko nta sosiyete n’imwe itibuka. Buri sosiyete yibuka amateka yayo. [….]. Buri gihugu kigira ibintu kigomba kwigisha, bigatekerezwaho, abakuru bakabiraga abato. Umwana agakura azi ko icyo kintu cyibukwa, cyaba kiza cyaba kibi.”

Akomeza asobanura ko kwibuka ibyiza n’ibibi byabaye muri sosiyeti ari ngombwa cyane, ibyiza bikubakirwaho ahazaza, ibibi nabyo bigacibwa kugira ngo bitazongera kubaho ukundi. Akanzura agira ati “Sosiyete itakwibuka, yagera aho ikazima”.

Kuki tucyibuka nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe?

Nk’uko Depite Byabarumwanzi abisobanura, “Jenoside ni umugambi ukurikiwe n’ibikorwa bigamije kurimbura igice kimwe cy’abaturage cyangwa abaturage bose bishingiye ku mpamvu z’ubwenegihugu, z’ubwoko, ibara ry’uruhu, cyangwa se idini”.

Nk’uko kandi byagarutsweho mu kiganiro, Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ni umugambi wateguwe na Leta igihe kirekire hagamijwe kurimbura ubwoko bw’abatutsi, ushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 1994 Leta yariho ibihagarikiye.

Hanasobanuwe neza ko abategura Jenoside banagerageza gushaka uburyo bwo kuyobya uburari, no gusibanganya ibimenyetso, kugira ngo bagaragaze ko Jenoside itabaye.

csm_IMG_9428_c05daa4580
Abitabiriye ikiganiro batanze ibitekerezo, banabaza ibibazo

Nk’uko kandi byagaragajwe, muri iki gihe, mu Rwanda no hirya no hino ku Isi ,hari benshi bagoreka nkana amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, bagamije kuyihakana cyangwa se kuyipfobya. Guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 bikaba uburyo buhembera ingengabitekerezo yayo. Abanyarwanda rero tukaba duhamagarirwa kuba maso, tugahora twibuka, bikazadufasha guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kugira ngo Jenoside itazongera kuba ukundi.

Mu Kiganiro, Depite Byabarumwanzi agaragaza kandi ko bidakwiye na gato kurangara, kuko abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside bakoresha uburyo bwateye imbere bwo gusakaza ibitekerezo kure cyane kandi ku bantu benshi icyarimwe.

Kwibuka rero ni ngombwa kugira ngo hakazwe ingamba zo gukumira no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko, n’iyo yaba ikiri mu bantu bake cyane, uburyo bwo kuyikwirakwiza bwateye imbere kubera iterambere ry’ikoranabuhanga mu isakazamakuru nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.

Abitabiriye ikiganiro batanze ibitekerezo, banabaza ibibazo. Muri rusange ibyavuzwe bikaba byibanze ku ngamba zo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, no gukumira ingengabitekerezo yayo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *