Nyagatare: Ubuyobozi bwijeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeza kubaba hafi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe abanyarwanda bose ndetse n’inshuti z’abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, Akarere ka Nyagatare kifatanyije n’Abanyarwanda bose mu gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu muhango watangirijwe mu Murenge wa Gatunda .

Uyu muhango wo gutangiza icyumweru mu karere ka Nyagatare cyo kunamira no kuzirikana inzirakarengane zirenga miliyoni y’Abanyarwanda zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wanitabiriwe na Visi presidante w’Inteko ishinga amategeko-Umutwe w’abadepite, Honorable Jeanne d’Arc UWIMANIMPAYE wifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Gatunda abakomeza anabahumuriza ko amateka mabi ya Jenoside yagwiririye u Rwanda atazasubira ukundi.

Mu ijambo rye, Hon. Jeanne d’Arc avuga ko abantu bose biyumvisemo gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” buri wese akiyumvamo mugenzi we nk’umunyarwanda, nta macakubiri yazongera kurangwa mu Rwanda bityo na Jenoside ntiyasubire ukundi. Akomeza akangurira abanyarwanda bose kujya bibuka kugira ngo amateka y’uRwanda atazasibangana kuko “utamenye aho ava atamenya n’aho agana”.

Twagirayezu Emmanuel uhagarariye Ibuka ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare ashimira ubuyobozi ndetse na Leta y’uRwanda ku bufasha igenera abarokotse Jenoside batishoboye harimo no kwifatanya mu kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi ariko yongeraho ko hakiri urugamba rwo kurwanya abayipfobya n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere, MUPENZI George yasabye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi gukomeza kwihangana no kudaheranwa n’agahinda anabizeza ko Akarere ka Nyagatare kazakomeza ibikorwa bigamije gufasha no kurengera abasizwe iheruheru na Jenoside.

Nk’uko insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi ivuga “Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, MUPENZI George yibukije abaturage bose ko ari inshingano ya buri wese kuvuguruza abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

Nyuma yo gutangiza icyumweru cy’icyunamo kandi hakozwe urugendo rwo kwibuka rugamije kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi rwasorejwe ku kigo cy’ishuri cya GS Nyagatare, ahakomereje umugoroba wo kwibuka, humvwa ubuhamya bw’abarokotse Jenoside, indirimbo n’imivugo bijyanye n’ibihe igihugu kirimo ndetse hanacanwa urumuri rw’ikizere nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’akarere ivuga.

Icyumweru cyo kwibuka kizarangwa n’ibiganiro bizabera mu midugudu abantu batuyemo kikazasozwa tariki ya 13Mata 2016 ariko abanyarwanda bagakomeza gahunda y’iminsi ijana yo kwibuka, hazirikanwa iminsi 100 Jenoside yakorewe abatutsi yamaze mu w’1994.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *