Abaturage bo muri Komini Busoni mu Ntara ya Kirundo baravuga ko mu ishyamba rya Yanza riri muri iyi komini hari kubera imyitozo ya gisirikare iri guhabwa urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi ruzwi nk’Imbonerakure ruri kumwe n’abandi bantu abaturage bakeka ko ari Interahamwe. Izi Mbonerakure ngo zikaba zimereye nabi abaturage baturiye umupaka w’ Burundi n’u Rwanda babashinja gutunga ibirwanisho.
Nk’uko amakuru aturuka mu Ntara ya Kirundo akomeza avuga, ngo iyi myitozo ya gisirikare hashize amezi abiri itangiye mu ishyamba rya Yanza ndetse no mu rugo rw’uwitwa Mayonzi, umwe mu bayobozi b’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD mu Ntara ya Kirundo.
Ngo nyuma yo guhabwa imyitozo, bamwe muri uru rubyiruko rw’Imbonerakure bajyanwa mu bice bitandukanye baboherezamo. Amakuru agera kuri RPA dukesha iyi nkuru, anavuga ko ngo mu bari guhabwa imyitozo harimo n’Interahamwe ziri kwigisha urubyiruko rw’Imbonerakure. Uwahaye amakuru iki kinyamakuru avuga ko aba Banyarwanda ku manywa batigaragaza kuko bakora mu buryo bw’ibanga. Abaturage ngo bakaba bafite impungenge ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 byaba bigiye kuba mu Burundi.
Abaturage baturiye ishyamba rya Yanza kandi bemeza ko bamenye abashinzwe gutanga iyo myitozo barimo komiseri witwa Muvunyi, uwahoze ari umudepite witwa Nzigamasabo bakunda kwita Gihahe, abahoze mu gisirikare cy’umutwe wa CNDD-FDD ndetse n’abayobozi b’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Ntara ya Kirundo.
Amakuru agera kuri RPA kandi avuga ko chef de zone wa Gatete wo muri Komini Busoni bahimba Vital ngo ari we wahaye urubyiruko amacumu, imyambi n’ibindi bikoresho .
Abaturage bo mu Ntara ya Kirundo baturiye umupaka w’u Burundi n’u Rwanda bakunze gushinjwa gutunga ibirwanisho. Bamwe mu baturage bamaze no guhunga, ariko ubuyobozi bukavuga ko bahunga kubera inzara atari ukubera umutekano mucye. Benshi muri aba baturage ngo bakaba ari bo ku dusozi twa Gatare, Gatete, Bishisha na Sigo.
Abaturage bo mu Ntara ya Kirundo by’umwihariko abo muri Komini ya Busoni bakaba basaba ko iyo myitozo ya gisirikare yahagarara bakabona amahoro n’umutekano.
Tubibutse ariko ko ubwo perezida Paul Kagame aheruka kugirana ikiganiro n’abanyamakuru nabwo yavuze ko bumva ko mu bihugu by’abaturanyi hari abashaka gufasha Interahamwe gutera u Rwanda ariko avuga ko nabo bazi ko bitazabahira ari yo mpamvu ibatinza gutera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



