Mu gihe abasengera mu idini ry’Abahindu bari bateraniye mu rusengero bizihiza umwaka mushya wabo, abantu 100 babigendeyemo abandi 380 barakomereka ubwo baturitsaga ibishashi by’umuriro muri ibyo birori.
Ibyo byabaye ubwo ibyo bishashi byari byashyizwe mu bubiko bw’urusengero nyuma biza gukora mu ihuriro ry’insinga z’amashanyarazi, bituma habaho iturika igisenge kiba kiragurumanye binakongeza indi nzu byari byegeranye.

Muri uko kwinezeza bagombaga no guturitsa ibishashi by’umuriro mu duce hafi ya twose mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire.
Gusa ngo abatuye hafi yako gace urwo rusengero rwahiriyemo, bari baratabaje basaba ko batakongera guturitsa ibyo bishashi ariko biba iby’ubusa kugeza ubwo benshi bahatakarije ubuzima.
Minisitiri w’intebe mu Buhinde “Narendra Mod”, aherekejwe n’itsinda ry’abaganga bagiye gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano ngo bite ku bakomeretse bityo barebe ko ubuzima bwabo bwarokoka.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Mod yavuze ko uwo muriro wahitanye imbaga, byababaje buri wese, anaboneraho kwihanganisha imiryango yabuze ababo.
N’ubwo yakomeje yihanganisha iyo miryango, bamwe mu baturage bakomeje kumunenga bavuga ko yananiwe gukumira abakunze gusabagiza ibiturika ahantu hatizewe cyangwa hashobora gukurura ibyago, dore ko ngo ako gace kajya kanibasirwa n’umwuzure kandi inyubako zaho ziri ku manegeka.
Nk’uko indangaminsi y’Abahindu ibibemerera Ubusanzwe ngo buri uko umwaka utangiye niko bagomba kwishimisha bizihiza ibirori biba byateguwe, gusa by’umwihariko muri Leta ya Kerala niho hakunze kurangwa ubwitabire bwinshi bw’abizihiza ibyo birori.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


