Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ntiyaburanishije mu mizi urubanza Umunyarwandakazi aregamo Umushinwa Wang Yang Jian, wamukoreshaga, kumusambanya ku gahato, aho umucamanza yabanje gusuzuma inzitizi z’ababuranira Jian bamusabira gukurikiranwa yidegembya kuko ngo ubuzima bwe butameze neza aho afungiye.
Uyu Mushinwa ukurikiranweho gukoresha Umunyarwandakazi yakoreshaga imibonano mpuzabitsina ku gahato araburana mu rurimi rw’Igishinwa afite umusemuzi w’Umunyarwanda wumva Igishinwa. Umukobwa uri hagati y’imyaka 22 na 25 y’amavuko bikekwa ko yakoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato nawe kuri uyu wa gatatu, itariki 12 Kamena yari ari mu rukiko.
Ababuranira indishyi muri uru rubanza bahise basaba ko kubera uburyo bikekwa ko iki cyaha cyakozwe, urubanza rwaburanishirizwa mu muhezo ku mpamvu z’umutekano w’impande zombi. Icyifuzo urukiko rwashyigikiye ku bw’ubusabe bw’ababuranira indishyi.
Mbere y’uwo muhezo ariko abunganira Wang Yang Jian bahise bazamura inzitizi yo kumusabira gufungurwa by’agateganyo mbere y’uko umucamanza atangira kuburanisha urubanza mu mizi. Ubwunganizi bukaba bwavuze ko ubuzima bwa Yang Jian buri mu kaga kubera imibereho abayeho muri Gereza ya Nyarugenge.
Bwabwiye urukiko ko abavandimwe b’uregwa bamwitagaho basubiye iwabo mu Bushinwa kandi ko nta bundi bufasha ari kubona bwamufasha kubaho muri gereza kuko ngo atabasha amafunguro agenerwa abandi muri gereza bityo bukamusabira gufungurwa by’agateganyo.
Ubwunganizi bwabwiye urukiko ko mu gihe yarekurwa by’agateganyo afite aho acumbitse hazwi kandi ko ibyo urukiko rwamutegeka kubyubahiriza atabirengaho ariko akajya aburana afite ubuzima buzira umuze.
Ubushinjacyaha ariko bwo busanga ubu busabe butahabwa agaciro kuko ngo gusaba gufungura uregwa byakabaye byarakozwe urubanza rutashyirwa ku rutonde rw’impanza zigomba kuburanishwa mu mizi, bugasanga ahubwo akwiye kuburana urubanza rukava mu nzira.
Ababuranira indishyi muri uru rubanza nabo baremeranya n’ubushinjacyaha, bakavuga ko gusaba gufungura uregwa by’agateganyo byakabaye byarakozwe mbere ubwo baburanaga ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. Bongeyeho ko ku rukiko hari abandi Bashinwa bagenzi b’uregwa bashobora kuba bagemurira Wang Jian.
Ubwunganizi buvuga ko ubusabe bwabwo bushingiye ku ngingo z’amategeko zisobanura ko aho urubanza rwaba rugeze hose, haba mu kuburana mu mizi, uregwa aba ashobora gufungurwa by’agateganyo.
Nyuma y’izo mpaka zose umucamanza yahisemo guheza abatarebwa n’urubanza bose, afata umwanya wo kumva impamvu ababurana bombi basaba kuburanira mu muhezo nyuma yanzura ko ruzaburanishwa mu muhezo.
Icyaha Umushinwa Wang Jian akurikiranweho bikekwa ko yagikoreye mu Mujyi wa Kigali mu mpera z’Ukwakira 2018 ahazwi nko mu Kiyovu cy’Abakire.
Bivugwa ko uyu yakoraga kuri kontwari z’aha mu Kiyovu, aho bamwe mu bo bakoranaga babwiye Ijwi rya Amerika ko uyu mushinwa n’umukobwa umurega kumusambanya ku gahato nawe bakoranaga muri iyo hotel.
Bose mu bamushinjura bavuga ko uyu mukobwa na Jian bari basanzwe baziranye ndetse ko babonana bwa mbere bumvikanye amafaranga Umushinwa akamwishyura amafaranga 25,000frw bakaryamana bigakomeza gutyo
Bakeka ko ku munsi wa nyuma baba barapfuye ko uyu Mushinwa yamusezeranyije amafaranga ariko ntayamuhe agahitamo guhuruza inzego z’umutekano avuga ko yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Kuri uyu wa Gatanu, itariki 14 Kamena nibwo umucamanza azatangaza niba Wang Jian yafungurwa by’agateganyo akaburana yidegembya cyangwa niba yakomeza gufungwa.
.


